Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu

Ingingo ya 48

Ihanahana n’ihererekanya ry’amakuru bwite hanze y’u Rwanda

Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru ashobora guhanahana cyangwa guhererekanya amakuru bwite n’undi muntu hanze y’u Rwanda iyo: 

1. yabiherewe uruhushya n’urwego rugenzura nyuma yo kugaragaza ko yafashe ingamba ziboneye zo kurinda amakuru bwite; 

2. nyiri ubwite yabyiyemereye; 

3° ihererekanya rikenewe kugira ngo: 

a. hashyirwe mu bikorwa amasezerano yakozwe hagati ya nyiri ubwite n’umugenzuzi w’amakuru cyangwa ibyemezo nteguramasezerano byafashwe ku busabe bwa nyiri ubwite; 

b. hashyirwe mu bikorwa amasezerano yumvikanyweho mu nyungu za nyiri ubwite hagati y’umugenzuzi w’amakuru n’undi muntu; 

c. inyungu rusange zigerweho; 

d. hatangwe, hakurikiranwe cyangwa hiregurwe ku kirego mu nkiko; 

e. harengerwe inyungu z’ingenzi za nyiri ubwite cyangwa iz’undi muntu iyo nyiri ubwite adashoboye kwiyemerera kubera ubumuga bw’umubiri cyangwa ku mpamvu zishingiye ku mategeko; 

f. humvikanishwe inyungu zemewe n’amategeko z’umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru zidasumbwa n’inyungu, uburenganzira n’ubwisanzure bwa nyiri ubwite kandi iyo: 

      i. ihererekanya ritisubiramo kandi rireba umubare muto wa ba nyiri ubwite; 

    ii. umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru yasuzumye impamvu zose zijyanye n’igikorwa cyo guhererekanya amakuru bwite kandi, ashingiye kuri iryo suzuma, yashyizeho ingamba zo kurinda amakuru bwite; 

g. hashyirwe mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yemejwe n’u Rwanda. 

Urwego rugenzura rushobora gushyiraho amabwiriza agena indi mpamvu yo guhanahana cyangwa guhererekanya amakuru bwite n’undi muntu hanze y’u Rwanda.

Ingingo ya 49

Amasezerano mu ihererekanya ry’amakuru bwite

Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru wemerera umuntu kubona amakuru bwite, kuyageza cyangwa kuyahererekanya ku wundi muntu hanze y’u Rwanda, akora amasezerano yanditse n’uwo muntu asobanura uruhare n’inshingano za buri ruhande hagamijwe kubahiriza ibiteganywa n’iri tegeko. 

Urwego rugenzura, rwifashishije amabwiriza, rushobora kugena imiterere y’amasezerano akoreshwa mu ihererekanya ry’amakuru bwite hanze y’u Rwanda. 

Ibivugwa mu gace ka 1° n’aka 3° a), b) na d) by’ingingo ya 48 y’iri tegeko ntibikurikizwa ku bikorwa byakozwe n’ikigo cya Leta mu gihe gishyira mu bikorwa inshingano zacyo. 

Urwego rugenzura rushobora gusaba umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru wohereza amakuru bwite hanze y’u Rwanda kugaragaza iyubahirizwa ry’ibiteganywa muri iyi ngingo by’umwihariko ingamba zo kurinda amakuru bwite n’inyungu zivugwa mu gace ka 3ᵒ f) k’ingingo ya 48 y’iri tegeko.

Urwego rugenzura, mu rwego rwo kurinda uburenganzira n’ubwisanzure bya nyiri ubwite, rushobora kubuza cyangwa guhagarika ihererekanya ry’amakuru bwite hanze y’u Rwanda.

Ingingo ya 50

Ibikwa ry’amakuru bwite

Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru abika amakuru bwite mu Rwanda. 

Icyakora, kubika amakuru bwite hanze y’u Rwanda byemewe gusa iyo umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru afite icyemezo cy’iyandikwa kimwemerera kubika amakuru bwite hanze y'u Rwanda gitangwa n’urwego rugenzura.

 

Ingingo ya 51

Kwimura no gucunga amakuru bwite nyuma yo guhindura cyangwa gufunga ibikorwa

Urwego rugenzura rushyiraho amabwiriza agena uburyo bwo kwimura no gucunga amakuru bwite mu gihe ibikorwa by’umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru bihindutse cyangwa bifunzwe.

Ingingo ya 52

Igihe amakuru bwite amara abitswe

Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru abika amakuru bwite kugeza igihe ikigamijwe mu itunganywa ryayo kigezweho. 

Icyakora, umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru ashobora gukomeza kubika amakuru bwite igihe kirekire ku mpamvu zikurikira: 

1. iyo byemewe n’itegeko; 

2. iyo bisabwa mu masezerano yakozwe hagati y’impande zayagiranye; 

3. iyo amakuru bwite afitanye isano n’umurimo cyangwa igikorwa byatumye amakuru bwite akusanywa cyangwa atunganywa; 

4. gukumira, gutahura, guperereza, gukurikirana cyangwa guhana uwakoze icyaha; 

5. kurinda umutekano w’Igihugu; 

6. gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko; 

7. kubahiriza amategeko arebana no gukusanya imisoro n’amahoro bya Leta; 

8. gukurikirana ikirego mu rukiko; 

9. gukora ubushakashatsi byatangiwe uruhushya n’urwego bireba; 

10. iyo nyiri ubwite yabyiyemereye. 

Urwego rugenzura rushobora gushyiraho amabwiriza agena indi mpamvu yo kubika amakuru bwite igihe kirekire. 

Iyo igihe cyo kubika amakuru bwite kirangiye, umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru agomba kuyasenya ku buryo bitashoboka kongera kuyasubiranya ngo yumvikane.