Ingingo ya 18
Uburenganzira ku makuru bwite
Bitabangamiye andi mategeko abigenga, nyiri ubwite ashobora gusaba umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga ibi bikurikira:
1. kumuha amakuru yerekeye ikigamijwe mu gutunganya amakuru bwite;
2. kumuha kopi y’amakuru bwite;
3. kumuha imiterere y’amakuru bwite umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru afite, harimo amakuru yerekeye umwirondoro w’undi muntu cyangwa ibyiciro by’abandi bantu bafite cyangwa babonye amakuru bwite;
4. kumumenyesha inkomoko y’amakuru bwite mu gihe amakuru bwite yakusanyijwe atamuturutseho;
5. kumumenyesha mu gihe hari amakuru bwite ye yoherejwe mu kindi gihugu cyangwa mu muryango mpuzamahanga.
Uburenganzira buvugwa mu gace ka 2 k’igika cya mbere cy’iyi ngingo ntibukoreshwa iyo:
1. bishobora kugira ingaruka ku burenganzira cyangwa ku bwisanzure bw’abandi bantu;
2. hakurikizwa amahitamo yo mu rwego rw’umwuga cyangwa indi nshingano ishingiye ku mategeko yo kugira ibanga;
3. amakuru afitanye isano n’imicungire y’amakuru cyangwa amakuru areba nyiri ubwite cyangwa yerekeye imishyikirano ikorwa muri icyo gihe na nyiri ubwite usaba;
4. amakuru afitanye isano n’ibyifashishwa by’ibanga bya nyiri ubwite, inyandiko z’ibizami cyangwa amanota y’ibizamini.
Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru agomba guha nyiri ubwite amakuru bwite ye mu buryo busobanutse kandi buhinnye.
Nyiri ubwite utishimiye igisubizo ahawe n’umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru ashobora kujuririra urwego rugenzura mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yaboneye igisubizo.
Iyo nyiri ubwite yajuriye, urwego rugenzura rusubiza ku bujurire bwe mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi rwakiriyeho ubujurire.
Ingingo ya 19
Uburenganzira bwo gutambamira
Nyiri ubwite ashobora, igihe icyo ari cyo cyose, gusaba umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru, mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga guhagarika gutunganya amakuru bwite ye ateza cyangwa ashobora kumuteza igihombo, akababaro cyangwa guhangayika.
Icyakora, ubu burenganzira ntibukoreshwa iyo umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru agaragaje impamvu yumvikana kandi ikomeye y’itunganywa ry’ayo makuru bwite, irusha uburemere inyungu, uburenganzira n’ubwisanzure bya nyiri ubwite cyangwa ku mpamvu zo gutanga ikirego.
Nyiri ubwite ashobora, igihe icyo ari cyo cyose, gusaba umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga guhagarika gutunganya amakuru bwite ye iyo amakuru bwite atunganywa ku mpamvu zo kwamamaza mu buryo butaziguye, harimo no gukora ishusho y’amakuru iyo ifitanye isano n’uko kwamamaza.
Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru, mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yakiriyeho ubusabe, agomba kumenyesha nyiri ubwite mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga ibijyanye no kubahiriza ubwo busabe cyangwa impamvu zo kutabwubahiriza.
Nyiri ubwite utishimiye igisubizo ahawe n’umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru ashobora kujuririra urwego rugenzura mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yaboneye igisubizo.
Iyo nyiri ubwite yajuriye, urwego rugenzura rusubiza ku bujurire bwe mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi rwakiriyeho ubujurire.
Ingingo ya 20
Uburenganzira bwo gusubizwa no guhererekanya amakuru bwite
Nyiri ubwite afite uburenganzira bwo gusaba umugenzuzi w’amakuru, mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga kumusubiza amakuru bwite ye nk’uko yayamuhaye mu buryo butunganye kandi asomeka.
Nyiri ubwite kandi afite uburenganzira bwo gusaba umugenzuzi w’amakuru mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga ko amakuru bwite ye ahererekanywa ku wundi mugenzuzi w’amakuru nta mbogamizi biteye igihe bishoboka mu rwego rwa tekiniki.
Umugenzuzi w’amakuru, mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yakiriyeho ubusabe, agomba kumenyesha nyiri ubwite mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga ibijyanye no gusubizwa no guhererekanya amakuru bwite.
Nyiri ubwite utishimiye igisubizo ahawe n’umugenzuzi w’amakuru ashobora kujuririra urwego rugenzura mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yaboneye igisubizo.
Iyo nyiri ubwite yajuriye, urwego rugenzura rusubiza ku bujurire bwe mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi rwakiriyeho ubujurire.
Ingingo ya 21
Uburenganzira bwo kutagengwa n’icyemezo hashingiwe ku itunganywa ry’amakuru bwite ryikoresha
Nyiri ubwite afite uburenganzira bwo kutagengwa n’icyemezo cyafatwa hashingiwe gusa ku itunganywa ry’amakuru bwite ryikoresha harimo gukora ishusho y’amakuru ashobora kumugiraho ingaruka zo mu rwego rw’amategeko cyangwa ingaruka zikomeye.
Icyakora, ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibikurikizwa iyo icyo cyemezo:
1. gishingiye k’ukwemera kwa nyiri ubwite mu buryo bweruye;
2. gikenewe mu gukora cyangwa gushyira mu bikorwa amasezerano hagati ya nyiri ubwite n’umugenzuzi w’amakuru;
3. cyemewe n’amategeko umugenzuzi w’amakuru agomba kubahiriza kandi gishyiraho ingamba zikwiriye zo kurinda uburenganzira, ubwisanzure n’inyungu zemewe bya nyiri ubwite.
Gutunganya amakuru bwite mu buryo bwikoresha ubwo ari bwo bwose bigamije gusuzuma imwe mu miterere bwite yerekeye umuntu ku giti cye ntibishingira ku makuru bwite y’ibanga keretse iyo bishingiye kuri imwe mu mpamvu ziteganywa mu ngingo ya 10 y’iri tegeko.
Ingingo ya 22
Uburenganzira bwo kubuza gutunganya amakuru bwite
Nyiri ubwite cyangwa urwego rugenzura bafite uburenganzira bwo kubuza umugenzuzi w’amakuru gutunganya amakuru bwite mu gihe kigenwe iyo:
1. ukuri kw’amakuru bwite guhakanwe na ukuri kwayo;
2. kuyatunganya binyuranyije n’amategeko nyiri ubwite agasaba ihanagurwa ry’amakuru bwite cyangwa akabuza ikoreshwa ry’amwe muri ayo makuru bwite;
3. nyiri ubwite yatambamiye itunganywa ry’amakuru bwite mu gihe hakigenzurwa niba hari impamvu zemewe umugenzuzi w’amakuru ashingiraho zirusha uburemere iza nyiri ubwite. Uburenganzira bwo kubuza gutunganya amakuru bwite buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibukoreshwa iyo gutunganya amakuru bwite:
1. ari ngombwa mu rwego rwo kurinda uburenganzira bw’undi muntu;
2. ari ngombwa mu nyungu rusange.
Umugenzuzi w’amakuru, mbere yo gukuraho ibuzwa ry’itunganywa ry’amakuru bwite riteganywa mu gace ka 1 k’igika cya 2 cy’iyi ngingo, agomba kubimenyesha nyiri ubwite mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga.
Ingingo ya 23
Uburenganzira bwo gusiba amakuru bwite
Nyiri ubwite afite uburenganzira bwo gusaba umugenzuzi w’amakuru mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga gusiba amakuru bwite ye iyo:
1. amakuru bwite atagikenewe mu bijyanye n’icyari kigamijwe ubwo amakuru yakusanywaga cyangwa yatunganywaga;
2. nyiri ubwite yisubiyeho k’ukwemera kwe ari na ko kwashingiweho mu gutunganya amakuru bwite kandi nta yindi mpamvu yemewe n’amategeko y’iryo tunganywa;
3. nyiri ubwite atambamiye itunganywa ry’amakuru bwite kandi hakaba nta mpamvu yemewe y’iryo tunganywa;
4. amakuru bwite yatunganyijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umugenzuzi w’amakuru watangarije amakuru bwite undi muntu cyangwa wayashyize ku rubuga rusange agomba kumenyesha mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga undi muntu utunganya ayo makuru ko nyiri ubwite yasabye isibwa ry’imiyoboro yayo cyangwa kopi y’ayo makuru bwite.
Icyakora, uburenganzira bwo gusaba ko amakuru bwite asibwa ntibukurikizwa iyo itunganywa ryayo rikenewe kubera:
1. impamvu z’inyungu rusange;
2. ubushakashatsi ku birebana n’amateka, ibarurishamibare cyangwa ubumenyi;
3. kubahiriza inshingano iteganywa n’amategeko irebana n’umugenzuzi w’amakuru cyangwa kuzuza inshingano iri mu nyungu rusange cyangwa gukoresha ububasha umugenzuzi w’amakuru afite;
4. gutanga ikirego mu rukiko, kugikurikirana cyangwa kwisobanura mu nyungu z’umugenzuzi w’amakuru.
Umugenzuzi w’amakuru, mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uherereye ku munsi yakiriyeho ubusabe, agomba kumenyesha nyiri ubwite mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga ibijyanye no gusiba amakuru bwite ye.
Nyiri ubwite utanyuzwe n’igisubizo cy’umugenzuzi w’amakuru ashobora kujuririra urwego rugenzura mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yaboneye igisubizo.
Iyo nyiri ubwite yajuriye, urwego rugenzura rusubiza ku bujurire bwe mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi rwakiriyeho ubujurire.
Ingingo ya 24
Uburenganzira bwo gukosora
Nyiri ubwite afite uburenganzira bwo gusaba umugenzuzi w’amakuru mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga gukosora amakuru bwite ye.
Nyiri ubwite, iyo ari ngombwa, afite uburenganzira bwo gusaba ko amakuru bwite ye atuzuye yuzuzwa.
Umugenzuzi w’amakuru, mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yakiriyeho ubusabe, agomba kumenyesha nyiri ubwite mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga ibijyanye no gukosora amakuru bwite ye.
Nyiri ubwite utanyuzwe n’igisubizo cy’umugenzuzi w’amakuru ashobora kujuririra urwego rugenzura mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yaboneye igisubizo.
Iyo nyiri ubwite yajuriye, urwego rugenzura rusubiza ku bujurire bwe mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi rwakiriyeho ubujurire.
Ingingo ya 25
Uburenganzira bwo kugena umuzungura ku makuru bwite
Amakuru bwite ya nyiri ubwite ntazungurwa.
Icyakora, iyo nyiri ubwite yakoze irage, atanga uburenganzira busesuye cyangwa budasesuye ku muzungura we bwerekeye gutunganya amakuru bwite abitswe n’umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru mu gihe agikenewe gukoreshwa.
Ingingo ya 26
Uburenganzira bwo guhagararirwa
Uburenganzira bwa nyiri ubwite bwo guhagararirwa bwubahirizwa iyo nyiri ubwite:
1. atarageza ku myaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko agahagararirwa n’umuntu umufiteho ububasha bwa kibyeyi cyangwa wagenwe nk’umwishingizi we;
2. afite ubumuga bw’umubiri kandi atabasha kwihagararira, agahagararirwa n’umubyeyi we, uwemeye kumubera umubyeyi ataramubyaye, ikigo cyangwa ishyirahamwe bimwitaho cyangwa umwishingizi wagenwe n’urukiko;
3. afite ubumuga bwo mu mutwe bwemejwe n’umuganga wemewe na Leta kandi atabasha kwihagararira, agahagararirwa n’umubyeyi we, uwemeye kumubera umubyeyi ataramubyaye, ikigo cyangwa ishyirahamwe bimwitaho cyangwa umwishingizi wagenwe n’urukiko;
4. hari indi mpamvu, agahagararirwa n’umuntu wabiherewe uburenganzira mu nyandiko na nyiri ubwite hakurikijwe amategeko abigenga.