Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko Nº 058/2021 rirebana no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite y’umuntu

  1. Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko Nº 058/2021 rirebana no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite y’umuntu

  2. Gusubiza buri busabe bufite ishingiro busaba inama ku itunganywa ry'amakuru bwite

  3. Kumenyesha nyir’ubwite, umugenzuzi w'amakuru n’utunganya amakuru n'abandi bantu uburenganzira n'inshingano byabo

  4. Gushyiraho igitabo cyandikwamo abagenzuzi b’amakuru n’abatunganya amakuru

  5. Gusuzuma byimbitse ishingiro ry’ikibazo cyerekeranye n’itunganywa ry’amakuru bwite cyatanzwe na nyir’ubwite, umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru cyangwa undi muntu no kubamenyesha mu gihe gikwiye ibyavuye muri iryo suzuma

  6. Kwakira no gusuzuma ubujurire bwa nyir’ubwite

  7. Gutanga inama mu byerekeye kurinda amakuru bwite n'imibereho bwite by'umuntu

  8. Kugira imikoranire n’inzego, imiryango cyangwa ibigo bikorera mu Gihugu no mu mahanga mu kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu.