Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko Nº 058/2021 rirebana no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite y’umuntu
Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko Nº 058/2021 rirebana no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite y’umuntu
Gusubiza buri busabe bufite ishingiro busaba inama ku itunganywa ry'amakuru bwite
Kumenyesha nyir’ubwite, umugenzuzi w'amakuru n’utunganya amakuru n'abandi bantu uburenganzira n'inshingano byabo
Gushyiraho igitabo cyandikwamo abagenzuzi b’amakuru n’abatunganya amakuru
Gusuzuma byimbitse ishingiro ry’ikibazo cyerekeranye n’itunganywa ry’amakuru bwite cyatanzwe na nyir’ubwite, umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru cyangwa undi muntu no kubamenyesha mu gihe gikwiye ibyavuye muri iryo suzuma
Kwakira no gusuzuma ubujurire bwa nyir’ubwite
Gutanga inama mu byerekeye kurinda amakuru bwite n'imibereho bwite by'umuntu
Kugira imikoranire n’inzego, imiryango cyangwa ibigo bikorera mu Gihugu no mu mahanga mu kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu.