Ingingo ya 37
Amahame yerekeranye no gutunganya amakuru bwite
Umugenzuzi w’amakuru n’utunganya amakuru bubahiriza ko amakuru bwite ya nyiri ubwite:
1. atunganywa mu buryo bukurikije amategeko, nta kubogama kandi bunyuze mu mucyo;
2. akusanywa ku mpamvu zeruye, zumvikana, zifite ishingiro, kandi ko adatunganywa mu buryo bunyuranye n’izo mpamvu;
3. ajyanye n’impamvu yasabiwe gutunganywa;
4. ari yo kandi, iyo bikenewe ahuzwa n’igihe, hamwe n’ingamba zose ziboneye zituma amakuru bwite atari yo ahanagurwa cyangwa agakosorwa bidatinze;
5. abikwa mu buryo butuma umwirondoro wa nyiri ubwite umenyekana mu gihe kitarenze igihe gikenewe ku mpamvu zatumye amakuru bwite atunganywa;
6. atunganywa hubahirizwa uburenganzira bwa ba nyiri ubwite.
Ingingo ya 38
Inshingano z’umugenzuzi w’amakuru n’utunganya amakuru
Hubahirijwe amahame yo gutunganya amakuru bwite, umugenzuzi w’amakuru n’utunganya amakuru bafite inshingano zikurikira:
1. gushyira mu bikorwa ingamba zo mu rwego rwa tekiniki n’urw’imitunganyirize;
2. kubika inyandiko z’ibikorwa by’itunganywa ry’amakuru bwite;
3. gukora isuzuma ry’ingaruka zo kurinda amakuru bwite mu gihe uburyo bwo gutunganya amakuru bwite bushobora gutera ingorane zikomeye ku burenganzira n’ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye;
4. gukora undi murimo wose yahabwa n’urwego rugenzura.
Isuzuma ry’ingaruka zo kurinda amakuru bwite rivugwa mu gace ka 3 k’igika cya mbere cy’iyi ngingo rikorwa mu gihe hakorwa:
1. isuzuma rikozwe neza kandi ryimbitse ku birebana n’ibiranga abantu birebana n’abantu ku giti cyabo rishingiye ku itunganywa ry’amakuru bwite ryikoresha, harimo no gukora ishusho y’amakuru kandi rigashingirwaho mu gufata ibyemezo bigira ingaruka kuri abo bantu;
2. itunganywa ry’amakuru bwite y’ibanga ku rwego rwagutse;
3. igenzura ry’ahantu nyabagendwa rikozwe neza ku buryo bwagutse;
4. itunganywa ry’amakuru bwite ryagaragajwe n’urwego rugenzura nk’irishobora gutera ingorane zikomeye mu rwego rw’uburenganzira n’ubwisanzure bw’abantu ku giti cyabo;
5. ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu gutunganya amakuru bwite.
Ingingo ya 39
Ishyirwaho ry’uhagarariye umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru
Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru udafite icyicaro cyangwa udatuye mu Rwanda, ariko utunganya amakuru bwite ya ba nyiri ubwite bari mu Rwanda, ashyiraho mu nyandiko umuhagarariye mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza inshingano ze nk’uko ziteganywa n’iri tegeko.
Urwego rugenzura rushyiraho amabwiriza agenga ishyirwaho ry’uhagarariye umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru.
Ingingo ya 40
Ishyirwaho ry’umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite
Umugenzuzi w’amakuru n’utunganya amakuru bashyiraho umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite iyo:
1. gutunganya amakuru bwite bikozwe n’ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego rufite ubuzimagatozi, uretse inkiko;
2. ibikorwa by’ingenzi by’umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru bigizwe n’ibikorwa byo gutunganya amakuru bwite, bitewe n’imiterere yabyo, aho bigarukira cyangwa n’icyo bigamije, bisaba ikurikirana rihoraho kandi rinoze rya ba ny’ir’ubwite ku rwego rwagutse;
3. ibikorwa by’ingenzi by’umugenzuzi w’amakuru cyangwa iby’utunganya amakuru bigizwe no gutunganya ku rwego rwagutse ibyiciro byihariye by’amakuru bwite hashingiwe ku ngingo ya 10 y’iri tegeko n’amakuru bwite y’abahamijwe ibyaha avugwa mu ngingo ya 12 y’iri tegeko.
Itsinda ry’ibigo rishobora gushyiraho umukozi umwe ushinzwe kurinda amakuru bwite mu gihe byakoroha ko uwo mukozi aboneka muri buri kigo mu buryo bworoshye.
Iyo umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru ari ikigo cyangwa urwego rwa Leta, hashobora gushyirwaho umukozi umwe ushinzwe kurinda amakuru bwite mu bigo cyangwa inzego za Leta, hitawe ku miterere n’ingano yabyo.
Mu bihe bitari ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru, amashyirahamwe cyangwa ibindi bigo bihagarariye ibyiciro by’abagenzuzi b’amakuru cyangwa abatunganya amakuru bashobora gushyiraho umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite hashingiwe ku biteganywa n’iri tegeko.
Umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite ashyirwaho hashingiwe ku bushobozi bw’umwuga, ubuzobere mu bijyanye no kurinda amakuru bwite, imikorere n’ubushobozi bwo kuzuza inshingano ze.
Umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite ashobora kuba umukozi uhoraho w’umugenzuzi w’amakuru cyangwa w’utunganya amakuru, cyangwa umuntu ugengwa n’amasezerano y’umurimo.
Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru bagomba gutangaza umwirondoro w’umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite kandi bakawumenyesha urwego rugenzura.
Ingingo ya 41
Inshingano z’umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite
Umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite afite inshingano zikurikira:
1. kumenyesha no kugira inama umugenzuzi w'amakuru, utunganya amakuru, n'abakozi bafite itunganywa ry'amakuru bwite mu nshingano zabo nk’uko biteganywa n'iri tegeko;
2. kugenzura, aho akorera, ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko na politiki y’umugenzuzi w’amakuru n’utunganya amakuru mu byerekeranye no kurinda amakuru bwite harimo no gutanga inshingano, ubukangurambaga n’amahugurwa y’abakozi mu bikorwa byo gutunganya amakuru bwite n’ubugenzuzi bwerekeranye nabyo;
3. gutanga inama mu byerekeranye n’isesengura ry’ingaruka zo kurinda amakuru bwite iyo bisabwe no gukurikirana uko bikorwa;
4. kugira imikoranire myiza n’urwego rugenzura no kuba imboni yarwo mu byerekeranye no gutunganya amakuru bwite harimo no kugisha inama mbere urwo rwego kandi iyo bishoboka, ku byerekeranye n’ibindi bikorwa.
Umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite, agomba mu gihe yuzuza inshingano ze, kwita ku ngaruka zikomoka ku bikorwa byo gutunganya amakuru bwite hitabwa ku miterere yabyo, aho bigarukira n’icyo bigamije.
Ingingo ya 42
Amakuru atangwa mu gihe cyo gukusanya amakuru bwite
Umugenzuzi w’amakuru akusanya amakuru bwite iyo hari ikigamijwe cyemewe n’amategeko gifitanye isano n’igikorwa cye kandi iyo ayo makuru bwite akenewe kugira ngo ikigamijwe kigerweho.
Umugenzuzi w’amakuru ukusanya amakuru bwite amenyesha nyiri ubwite ibi bikurikira:
1. umwirondoro we n’aho abarizwa;
2. ikigamijwe mu ikusanywa ry’amakuru bwite;
3. abo ayo makuru bwite agenewe;
4. ko afite uburenganzira bwo gutanga amakuru bwite ku bushake cyangwa akayatanga abitegetswe;
5. ko afite uburenganzira bwo kwisubiraho igihe icyo ari cyo cyose kandi bikaba bidakuraho ko itunganywa ry’amakuru bwite riba rikurikije amategeko hashingiwe ku kuba yari yarabanje kubyemera mbere yo kwisubiraho;
6. ko afite uburenganzira bwo gusaba umugenzuzi w’amakuru kubona amakuru bwite no kuyakosora, kubuza gutunganya cyangwa guhanagura amakuru bwite yerekeye nyiri ubwite cyangwa gutambamira itunganywa ryayo;
7. ko hari uburyo bwo gufata icyemezo bwikoresha, harimo gukora ishusho y’amakuru n’amakuru yerekeye inyurabwenge yifashishijwe ndetse n’akamaro n’ingaruka ziteganyijwe zizakurikira itunganywa ry’amakuru bwite zizaba kuri nyiri ubwite;
8. igihe amakuru bwite azamara abitswe;
9. afite uburenganzira bwo kujuririra urwego rugenzura;
10. igihe bibaye ngombwa, ashobora kohereza amakuru bwite hanze y’u Rwanda kandi akamwizeza umutekano wayo;
11. andi makuru akenewe yatuma gutunganya amakuru bwite ye bikorwa mu buryo butabogamye, hitawe ku bihe byihariye amakuru yakusanyijwemo.
Icyakora, umugenzuzi w’amakuru ntategetswe kubahiriza ibikubiye mu gika cya 2 cy’iyi ngingo iyo:
1. nyiri ubwite asanzwe afite amakuru avugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo;
2. gutanga ayo makuru bidashoboka cyangwa byasaba ubushobozi budasanzwe;
3. gufata cyangwa gutangaza amakuru bwite biteganywa n’amategeko.
Ingingo ya 43
Imenyekanisha ku ivogerwa ry’amakuru bwite
Iyo amakuru bwite avogerewe, umugenzuzi w’amakuru, mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) nyuma yo kubimenya, agomba kubimenyesha urwego rugenzura.
Iyo utunganya amakuru amenye ko amakuru bwite yavogerewe, abimenyesha umugenzuzi w’amakuru mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) nyuma yo kubimenya.
Ingingo ya 44
Raporo ku ivogerwa ry’amakuru bwite
Umugenzuzi w’amakuru akora raporo ku ivogerwa ry’amakuru bwite, akayishyikiriza urwego rugenzura mu gihe kitarenze amasaha mirongo irindwi n’abiri (72) hamwe n’ibimenyetso byose bihari.
Raporo igaragaza nibura ibi bikurikira:
1. imiterere y’ivogerwa ry’amakuru bwite, harimo, igihe cyose bishoboka, ibyiciro n’umubare ucishirije wa ba nyiri ubwite n’ibyiciro n’umubare ucishirije w’inyandiko z’amakuru bwite yavogerewe bireba;
2. umwirondoro w’umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite cyangwa undi mukozi ushobora gutanga amakuru y’inyongera;
3. ingamba zigamije gukemura ivogerwa ry’amakuru bwite, harimo n’izerekeranye no koroshya ingaruka zishobora guterwa n’iryovogerwa;
4. ibikorwa byerekeranye n’ivogerwa ry’amakuru bwite, ingaruka z’ivogerwa ry’amakuru bwite n’ingamba zafashwe zo gukosora iryo vogerwa;
5. icyifuzo cye cyo kumenyesha nyiri ubwite wagizweho ingaruka n’ivogerwa ry’amakuru bwite n’igihe iryo menyesha rigomba gukorerwa bikemezwa n’urwego rugenzura.
Ingingo ya 45
Kumenyesha nyiri ubwite ivogerwa ry’amakuru bwite
Iyo kuvogera amakuru bwite bishobora kubangamira uburenganzira n’ubwisanzure bya nyiri ubwite, umugenzuzi w’amakuru akimara kubimenya abimenyesha nyiri ubwite mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga ko amakuru bwite ye yavogerewe.
Icyakora, umugenzuzi w’amakuru ntamenyesha nyiri ubwite ko amakuru bwite ye yavogerewe iyo:
1. yashyize mu bikorwa ingamba zumvikana zo mu rwego rwa tekiniki n’urw’imitunganyirize zerekeranye no kurinda amakuru bwite yavogerewe ku buryo ivogerwa ry’amakuru bwite ridashobora kubangamira uburenganzira n’ubwisanzure bya nyiri ubwite;
2. yafashe ingamba zigamije kugenzura ko kubangamira uburenganzira n’ubwisanzure bya nyiri ubwite bitazongera kubaho;
3. yabimenyesheje rubanda ku buryo nyiri ubwite na we abimenyeshwa kimwe na bo mu buryo bukwiye.
Iyo umugenzuzi w’amakuru atamenyesheje nyiri ubwite ivogerwa ry’amakuru bwite ye, kandi rishobora kubangamira uburenganzira n’ubwisanzure bye, urwego rugenzura rushobora gutegeka umugenzuzi w’amakuru kumenyesha nyiri ubwite mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga ivogerwa ry’amakuru bwite ye.
Ingingo ya 46
Gutunganya amakuru bwite mu buryo bwemewe n’amategeko
Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru atunganya amakuru bwite mu buryo bwemewe n’amategeko iyo:
1. nyiri ubwite yemeye ko amakuru bwite ye atunganywa ku mpamvu yasobanuriwe;
2. nyiri ubwite ashyira mu bikorwa amasezerano yasinye, afitemo uruhare cyangwa hagamijwe gufata icyemezo ku busabe bwa nyiri ubwite mbere yo gusinya amasezerano;
3. umugenzuzi w’amakuru ashyira mu bikorwa inshingano ishingiye ku mategeko;
4. ari ngombwa mu kurengera inyungu z’ingenzi za nyiri ubwite cyangwa undi muntu;
5. ari ngombwa mu rwego rwo kurangiza inshingano ziri mu nyungu rusange cyangwa mu gukoresha ububasha umugenzuzi w’amakuru yahawe;
6. bikozwe hagamijwe gushyira mu bikorwa inshingano z’urwego rwa Leta;
7. hagamijwe inyungu zemewe zikurikiranywe n’umugenzuzi w’amakuru cyangwa undi muntu uhabwa amakuru bwite, keretse iyo gutunganya ayo makuru bwite bitari ngombwa ku mpamvu zihariye zifitanye isano no kubangamira uburenganzira n’ubwisanzure cyangwa inyungu zemewe zikurikiranywe na nyiri ubwite;
8. bikozwe ku mpamvu z’ubushakashatsi byatangiwe uruhushya n’urwego bireba.
Ingingo ya 47
Ingamba zo kugenzura umutekano w’amakuru bwite
Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru agomba kurinda amakuru bwite afite, binyuze mu gufata ingamba zikwiye, zumvikana zo mu rwego rwa tekiniki kugira ngo hirindwe itakara, iyangirika cyangwa isenywa ry’amakuru bwite.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru afata ingamba zo kugenzura umutekano w’amakuru bwite zikurikira:
1. gutahura ingorane zishobora kubaho ku makuru bwite afitwe cyangwa agenzurwa n’uwo muntu, gushyiraho no gukaza ingamba zikwiye zo kwirinda izo ngorane;
2. kugenzura buri gihe niba kurinda amakuru bwite bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye;
3. kugenzura niba kurinda amakuru bwite bikomeza kujyana n’igihe hagamijwe guhangana n’ingorane nshya cyangwa ibyuho byagaragara.
Iyo urwego rugenzura rusanze gutunganya cyangwa guhererekanya amakuru bwite bishobora kubangamira uburenganzira n’imibereho bwite bya nyiri ubwite, rukora igenzura n’isuzuma ry’ingamba zivugwa muri iyi ngingo.