Ingingo ya 2
Ibirebwa n’iri tegeko
Iri tegeko rireba:
1. itunganywa ry’amakuru bwite hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo hakoreshejwe amakuru bwite anyuzwa mu mashini koranabuhanga yikoresha cyangwa itikoresha;
2. umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru cyangwa undi muntu:
a) ufite icyicaro cyangwa utuye mu Rwanda kandi utunganya amakuru bwite mu Rwanda;
b) udafite icyicaro cyangwa udatuye mu Rwanda, ariko utunganya amakuru bwite ya ba nyiri ubwite bari mu Rwanda.
Ingingo ya 3
Ibisobanuro by’amagambo
Muri iri tegeko, amagambo akurikira afite ibisobanuro bikurikira:
1. Amakuru bwite: amakuru ayo ari yo yose yerekeye umuntu ku giti cye uzwi cyangwa ushobora kumenyekana, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, by'umwihariko hashingiwe ku kimuranga nk'izina, nimero imuranga, aho aherereye, ikimuranga mu buryo koranabuhanga cyangwa hashingiwe ku kintu kimwe cyangwa byinshi byihariye biranga imiterere y'umubiri we, imitekerereze ye, inkomoko ye, ubuzima bwe bwo mu mutwe, ubukungu, umuco cyangwa imibereho y'uwo muntu ku giti cye;
2. Amakuru bwite y’ibanga: amakuru agaragaza isanomuzi y’umuntu, uko ubuzima bwe buhagaze, ko yafunzwe cyangwa atafunzwe, dosiye ye yo kwa muganga, inkomoko ye mu muryango, imyemerere ye ishingiye ku idini cyangwa ku mitekerereze, ibitekerezo bye bya politiki, amakuru ndangasano cyangwa ay’imiterere ye, ay’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina cyangwa umwirondoro w’umuryango;
3. Guhisha imisomere y’amakuru: uburyo bwa tekiniki bukoreshwa mu gutuma ibikubiye mu makuru bidasomeka k’uwo ariwe wese atagenewe;
4. Gutunganya amakuru bwite: igikorwa kimwe cyangwa ibikorwa byinshi, bikozwe ku makuru bwite hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwikoresha cyangwa butikoresha, harimo kugera, kubona, gukusanya, kwandika, kunoza, kubika, guhuza cyangwa guhindura, kugarura, gusubiza, guhisha, kwifashisha, gukoresha, kumenyesha amakuru yerekeye umuntu ku giti cye ahererekanijwe, kuyahanahana, kuyahererekanya cyangwa kuyatanga, kuyagurisha, kubuza imikoreshereze yayo, gusiba cyangwa gusenya;
5. Igitabo cyandikwamo abagenzuzi b’amakuru n’abatunganya amakuru: inyandiko cyangwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubika amakuru arebana n’abagenzuzi b’amakuru n’abatunganya amakuru banditse;
6. Imibereho bwite y’umuntu: uburenganzira bw’ibanze bw’umuntu bwo kwemeza undi muntu ushobora kubona amakuru bwite ye, igihe n’ahantu yayabonera, impamvu yayabona, uburyo akoresha ayabona n’uburyo bwakoreshwa kugira ngo agerweho;
7. Ingaruka zikomeye: ingaruka zifite uburemere nk’izo mu rwego rw’amategeko zihungabanya nyiri ubwite ku myitwarire cyangwa amahitamo ye;
8. Ingaruka zo mu rwego rw’amategeko: ingaruka zihungabanya imibereho y’umuntu n’uburenganzira bwe ahabwa n’amategeko;
9. Insimburamakuru: uburyo bwo gusimbuza amakuru y’ibanga ibimenyetso ndangamakuru byihariye bibika ibisobanuro by’ingenzi byerekeye amakuru bitabangamiye umutekano wayo;
10. Inyungu z’ingenzi: inyungu zifitanye isano n’ubuzima cyangwa urupfu bya nyiri ubwite;
11. Ishusho y’amakuru: uburyo bwikoresha bwo gutunganya amakuru bwite butuma hifashishwa amakuru bwite mu gusuzuma imiterere imwe n’imwe iranga umuntu, by’umwihariko mu gusesengura no guteganya imiterere iranga imikorere y’uwo muntu mu kazi, uko ahagaze mu rwego rw’ubukungu, ubuzima bwe, ibyo akunda kurusha ibindi, inyungu ze, uburyo yizerwa, imyitwarire ye, aho aherereye cyangwa ingendo akora;
12. Kwandika icyakozwe ku makuru bwite: uburyo bwo kubika ibikorwa byakozwe mu itunganwa ry’amakuru bwite mu gihe runaka hagamijwe kubikurikirana no kubigenzura hifashishijwe uburyo koranabuhanga bwikoresha;
13. Kuvogera amakuru bwite: igikorwa cyo kuvogera umutekano w’amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’amategeko gituma amakuru yangirika, atakara, ahinduka, atangazwa mu buryo butemewe cyangwa abantu babona amakuru bwite yahererekanyijwe, abitse cyangwa yatunganyijwe mu bundi buryo;
14. Kuyoberanya amakuru: gutunganya amakuru bwite ku buryo aba atakibashije kwitirirwa nyiri ubwite wihariye hadakoreshejwe ibisobanuro by’inyongera bibitswe ukwabyo;
15. Nyiri ubwite: umuntu ku giti cye amakuru bwite akomokaho cyangwa uwo amakuru bwite yasabwe, akanatunganywa;
16. Ugenewe amakuru: umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi bitangarizwa amakuru bwite;
17. Ukoresha: umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi bikoresha cyangwa bisaba serivisi yo gutunganya amakuru bwite;
18. Ukwemera kwa nyiri ubwite: kugaragaza mu bwisanzure ibyifuzo bya nyiri ubwite nta gahato bishingiye ku bisobanuro yahawe bitarimo urujijo, yumvikanisha akoresheje imvugo, uburyo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga cyangwa igikorwa kigaragara kandi gisobanutse ko yemeye itunganywa ry’amakuru bwite;
19. Umugenzuzi w’amakuru: umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi, habaho cyangwa hatabaho ubufatanye, bitunganya amakuru bwite kandi bikagena uburyo bwo kuyatunganya;
20. Umuntu: umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi;
21. Undi muntu: umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi bitari nyiri ubwite, umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru n’abantu bagenzurwa n’umugenzuzi w’amakuru bemerewe gutunganya amakuru bwite;
22. Urwego rubifitiye ububasha: ubuyobozi mu nzego zitandukanye bushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko muri urwo rwego bufatanyije n’urwego rugenzura;
23. Urwego rugenzura: urwego rw’Igihugu rufite mu nshingano umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho;
24. Utunganya amakuru: umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi byemerewe gutunganya amakuru bwite mu izina ry’umugenzuzi w’amakuru.