Ingingo ya 30
Ibisabwa kwiyandikisha kuba umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru
Usaba kwiyandikisha kuba umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru agomba kugaragaza ibi bikurikira:
1. umwirondoro we n’ahantu abarizwa yagennye;
2. umwirondoro n’ahantu by’umuhagarariye iyo yamugennye;
3. ibisobanuro ku makuru bwite azatunganywa n’icyiciro cya ba nyiri ubwite;
4. niba afite cyangwa ashobora kugira ubwoko bw’amakuru bwite akurikije inzego z’imirimo akoreramo;
5. ikigamijwe mu gutunganya amakuru bwite;
6. ibyiciro bw’abagenewe amakuru umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru yifuza gutangariza amakuru bwite;
7. igihugu yifuza koherezamo amakuru bwite ku buryo buziguye cyangwa butaziguye;
8. ingaruka mu itunganya ry’amakuru bwite n’ingamba zo kuzikumira no kurinda amakuru bwite.
Urwego rugenzura rushobora gushyiraho amabwiriza agena ibisabwa by’inyongera usaba kwiyandikisha kuba umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru agomba kuzuza.
Ingingo ya 31
Itangwa ry’icyemezo cy’iyandikwa
Urwego rugenzura rutanga icyemezo cy’iyandikwa k’usaba kuba umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru wujuje ibisabwa mu kwiyandikisha mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) y’akazi uhereye ku munsi rwakiriyeho ubusabe bwo kwiyandikisha.
Urwego rugenzura rushyiraho amabwiriza agena igihe icyemezo cy’iyandikwa kimara.
Ingingo ya 32
Kumenyekanisha impinduka nyuma yo guhabwa icyemezo cy’iyandikwa
Nyuma yo guhabwa icyemezo cy’iyandikwa, iyo habaye impinduka ku byashingiweho mu itangwa ryacyo, umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru wagihawe abimenyesha urwego rugenzura mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga, mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) y’akazi uhereye umunsi izo mpinduka zabereyeho.
Urwego rugenzura, rukimenyeshwa impinduka zivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kandi rukazemera, ruhuza amakuru n’igihe.
Ingingo ya 33
Kongerera igihe icyemezo cy’iyandikwa
Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru ufite icyemezo cy’iyandikwa ashobora gusaba ko icyemezo cye cyongererwa igihe, mu gihe cy’iminsi mirongo ine n’itanu (45) y’akazi mbere y’uko icyemezo asanganywe kirangira.
Urwego rugenzura rusubiza ku busabe buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga, mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) y’akazi uhereye igihe rwakiriye ubusabe.
Urwego rugenzura rushyiraho amabwiriza agena ibisabwa mu kongerera igihe icyemezo cy’iyandikwa.
Ingingo ya 34
Guhindura icyemezo cy’iyandikwa
Urwego rugenzura, rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’ufite icyemezo cy’iyandikwa, rushobora guhindura icyemezo cy’iyandikwa mbere y’uko agaciro kacyo karangira iyo urwego rugenzura rubona ko iryo hinduka rikenewe kugira ngo gihuzwe:
1. n’impinduka yabaye mu mategeko akurikizwa;
2. n’impinduka yabaye mu makuru yatanzwe ishobora kugira ingaruka ku cyemezo cy’iyandikwa.
Ingingo ya 35
Gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikwa
Urwego rugenzura rushobora gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikwa mbere y’uko igihe kizamara kirangira iyo ufite icyemezo cy’iyandikwa:
1. yatanze amakuru y’ibinyoma cyangwa ayobya;
2. atubahirije ibisabwa n’iri tegeko cyangwa ibikubiye mu cyemezo.
Urwego rugenzura, mbere yo gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikwa, ruha integuza y’iminsi cumi n’itanu (15) y’akazi ufite icyo cyemezo mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga, rumusaba gutanga ibisobanuro ku mpamvu hatubahirijwe ibikubiye mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.
Ingingo ya 36
Igitabo cyandikwamo abagenzuzi b’amakuru n’abatunganya amakuru
Urwego rugenzura rushyiraho igitabo cyandikwamo abagenzuzi b’amakuru n’abatunganya amakuru.
Icyo gitabo kibikwa kandi kigacungwa n’urwego rugenzura, ari na rwo rugena imiterere yacyo n’uburyo gikoreshwa.
Urwego rugenzura, rubisabwe n’umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru ufite inyandiko mu gitabo cyandikwamo abagenzuzi b’amakuru n’abatunganya amakuru itakijyanye n’igihe, rushobora gusiba iyo nyandiko muri icyo gitabo.
Urwego rugenzura rushyiraho amabwiriza agena uburyo abantu bafite impamvu zumvikana bashobora guhabwa uburenganzira bubemerera kubona igitabo cyandikwamo abagenzuzi b’amakuru n’abatunganya amakuru kugira ngo basome ibikubiyemo, cyangwa guhabwa kopi yemejwe cyangwa inyandukuro y’ibyanditswe muri icyo gitabo.