Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu

Ingingo ya 53

Amakosa yo mu rwego rw’ubutegetsi

Umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru cyangwa undi muntu ukoze rimwe mu makosa akurikira: 

1. kutabika inyandiko z’amakuru bwite yatunganyijwe; 

2. kutandika icyakozwe ku makuru bwite yatunganyijwe; 

3. gukora nta cyemezo cy’iyandikwa; 

4. kutamenyekanisha impinduka nyuma yo guhabwa icyemezo cy’iyandikwa; 

5. gukoresha icyemezo cy’iyandikwa cyarengeje igihe; 

6. kudashyiraho umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite; 

7. kutamenyekanisha ivogerwa ry’amakuru bwite; 

8. kudakora raporo ku ivogerwa ry’amakuru bwite; 

9. kutamenyesha nyiri ubwite ivogerwa ry’amakuru bwite; 

aba akoze ikosa. 

Ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi itari munsi ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 Frw) ariko itarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) cyangwa rimwe ku ijana (1%) by’amafaranga y’ibyacurujwe mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje. 

Iyo ari ikigo cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi, ahanishwa rimwe ku ijana (1%) by’amafaranga y’ibyacurujwe mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje. 

Urwego rugenzura rushobora gushyiraho amabwiriza agena andi makosa n’ibindi bihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bitateganyijwe muri iri tegeko.

Ingingo ya 54

Kuregera urukiko

Umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru cyangwa undi muntu utishimiye igihano cyo mu rwego rw’ubutegetsi yahawe afite uburenganzira bwo kuregera urukiko rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 55

Aho ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ishyirwa

Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi icibwa n’urwego rugenzura ishyirwa mu Isanduku ya Leta.

Ingingo ya 56

Kubona, gukusanya, gukoresha, gutanga, guhanahana, guhererekanya cyangwa gutangaza amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko

Umuntu ubona, ukusanya, ukoresha, utanga, uhanahana, uhererekanya cyangwa utangaza amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 57

Gusubiza ku makuru bwite ibiyaranga byakuweho mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko

Umuntu ubizi, ubigambiriye cyangwa kubera uburangare: 

1. usubiza ku makuru bwite ibiyaranga byari byavanyweho n’umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru; 

2. usubiza ku makuru bwite ibiyaranga kandi akayatunganya, umugenzuzi w’amakuru atabyemeye; 

aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 58

Gusenya, gusiba, guhisha cyangwa guhindura amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko

Umuntu usenya, usiba, uhisha cyangwa uhindura amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 59

Kugurisha amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko

Umuntu ugurisha amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’ebyiri (12.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi n’eshanu (15.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 60

Gukusanya cyangwa gutunganya amakuru bwite y’ibanga mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko

Umuntu ukusanya cyangwa utunganya amakuru bwite y’ibanga mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 61

Gutanga amakuru atari yo

Umuntu utanga amakuru atari yo mu gihe na nyuma yo kwiyandikisha, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 62

Ihanwa ry’ikigo cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi

Ikigo cyangwa urwego bifite ubuzima gatozi bikoze kimwe mu byaha bivugwa mu ngingo ya 56, iya 57, iya 58, iya 59, iya 60 n’iya 61 biba bikoze icyaha. 

Iyo bihamijwe n'urukiko, bihanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na gatanu ku ijana (5%) by’amafaranga y’ibyo byacuruje mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje.

Ingingo ya 63

Ibihano by’inyongera

Ku bihano biteganywa n'iri tegeko, urukiko rushobora kongeraho ifatira cyangwa inyagwa ry'ibikoresho byakoreshejwe mu gukora kimwe mu byaha biteganywa n’iri tegeko ndetse n’ibyo uwahamwe n’icyaha yungutse. 

Urukiko rushobora kandi gutegeka gufunga by’agateganyo cyangwa burundu ikigo cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi cyangwa ahakorerwa imirimo hakorewe kimwe mu byaha biteganyijwe muri iri tegeko.