Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Ibyo kwitaho igihe uhitamo utunganya amakuru

Nkuko bisobanurwa mu itegeko ry’U Rwanda ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, utunganya amakuru ni umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi byemerewe gutunganya amakuru bwite mu izina ry’umugenzuzi w’amakuru. 

Guhitamo neza utunganya amakuru mukorana, ni intambwe ikomeye mu kurinda amakuru bwite y’abantu ndetse no mu kubahiriza itegeko. Abagenzuzi b’amakuru bakwiye kubahiriza ibyo basabwa n’itegeko kugira ngo birinde ibihano bitewe no kutaryubahiriza. Bimwe mu byo kwitaho ni nko kugenzura ubunyangamugayo bw’utunganya amakuru, kuba ari umuntu uboneka, kuba afite aho akorera hazwi, kuba afite ubushobozi n’ubumenyi ndetse no kuba yariyandikishije mu rwego rugenzura iyubahirizwa ry’iri tegeko.  

Ikindi, abagenzuzi b’amakuru bakwiye gusuzuma amabwiriza yerekeye guhererekanya amakuru bwite, aho amakuru abikwa, ndetse na raporo y’imikorere y’utunganya amakuru bwite kugira ngo umutekano wayo ube wizewe bityo hagabanywe ibyago byo kugirwaho ingaruka n’amategeko.

Ngibi ibyo kwitaho mu gutoranya utunganya amakuru bwite y’abantu. Akwiye kuba ari umuntu:

  • Ubifitiye ubushobozi kandi ari umwizerwa ku buryo atunganya amakuru bwite y’abantu mu buryo buboneye kandi bwubahirije amategeko,

  • Wubahiriza amabwiriza ahabwa n’umugenzuzi w’amakuru, 

  • Ushyiraho ingamba za mu rwego rwa tekiniki n’izo mu rwego rw’ubutegetsi hagamijwe gusigasira umutekano n’ibanga by’amakuru bwite, 

  • Wiyandikishije mu Biro bishinzwe kurinda amakuru bwite, nk’uko bigenwa n’itegeko, kugira ngo habeho gukorera mu mucyo ndetse no kubazwa inshingano neza.

    Gutoranya utunganya amakuru ushyira mu bikorwa neza itegeko kandi wizewe ni intambwe y’ingenzi cyane mu kubahiriza amabwiriza no gutuma ugirirwa icyizere.