Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Kubahiriza Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ntibirangirira ku kwiyandikisha, ni urugendo ruhoraho.

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurinda Amakuru bwite, twateguye inama yahuje abashinzwe kurinda amakuru bwite barenga 300 baturutse mu bigo bitandukanye mu kiganiro cyabaye kuri interineti gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kubahiriza Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ntibirangirira ku kwiyandikisha, ni urugendo ruhoraho.”

Muri iki kiganiro hashimangiwe ko nubwo kwiyandikisha mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano w’Ibijyane n’Ikoranabuhanga (NCSA) ari intambwe ya mbere ikomeye, kubahiriza Itegeko birenze ibyo. Harimo kubazwa inshingano buri gihe, kubaha amahame yo kurengera imibereho bwite y’abantugukorera mu kuri no kubaha uburenganzira bwa ba nyiri ubwite.

Twibukije abitabiriye inama ko kugira umuco wo kubahiriza amategeko bituma habaho kwizerwa, kumenyekana neza, guhangana n’ibibazo, bikarinda ibigo ibihano, amande ndetse no kumenyekana nabi. Kubahiriza itegeko si igikorwa cy’igihe kimwe, ahubwo ni inshingano zikomeza kandi zikwiye gushyirwa mu bikorwa buri munsi.