Guhera mu byumweru bitatu bishize, Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO) biri guhugura abakozi bashinzwe kurinda amakuru bwite (DPOs) bo mu bigo bitandukanye bibaha ubumenyi bw’ingenzi ku kurinda amakuru. Muri bwo harimo amasomo yibanda ku guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga no ku isuzuma ry’ingaruka zo kurinda amakuru bwite (DPIAs). Abayitabiriye bigiye mu ngero zifatika uburyo bubafasha gukumira ibyago, ndetse no kurinda sisitemu z’ibigo byabo ndetse n’uburenganzira bw’abantu ku giti cyabo.
Amahugurwa yibanze kandi ku ngingo umunani zemewe n’amategeko zo gutunganya amakuru bwite y’abantu: ukwemera kwa nyiri ubwite, ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko, inyungu z’ingenzi, inyungu rusange, inshingano z’urwego rwa Leta, inyungu zemewe, ndetse n’ubushakashatsi bwatangiwe uruhushya. Binyuze mu ngero zifatika zo mu buzima bwa buri munsi, abitabiriye amahugurwa beretswe uburyo izi ngingo z’ingenzi zikoreshwa, bityo hakanabaho kubahiriza amategeko, hanatezwa imbere imikoreshereze iboneye y’amakuru.