Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Kurinda umutekano w’amakuru bwite: ubutumwa bwa DPO kuri MTN n’abafatanyabikorwa bayo

Mu nama ya MTN n’abafatanyabikorwa bayo (MTN’s Partner Forum), abakozi b’Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO) bwabagiriye inama yo gushyira mu bikorwa ibisabwa n’Itegeko rigamije kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu. Ibiganiro byagarutse ku nshingano nyamukuru, uburenganzira, n’inshingano zisabwa n’amategeko, byibutsa ko kurinda amakuru y’umuntu ari ingenzi mu kubaka icyizere.

Abakozi ba DPO bibukije abari mu nama ko kubika amakuru kuri Cloud (bumwe mu buryo bukoreshwa mu kubika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga) byemewe, ariko igihe kubika amakuru bwite y’abantu hanze y’U Rwanda bisabirwa uruhushya mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (NCSA). Ibigo bitandukanye byagiriwe inama yo gushyira ingingo zirebana no kurinda amakuru mu masezerano, kwandika abatanga serivisi, no gukora isuzuma ryimbitse. Kwigisha no gukangurira abantu kwita ku makuru yerekeye ubuzima bwabo bwite byagaragajwe nk’iby’ingenzi mu kubahiriza amategeko.

Kurinda amakuru y’abantu si ukubahiriza amategeko gusa; ni ukubaka icyizere no kurengera izina ry’ubucuruzi. Nk’abacuruzi, kurinda amakuru y’abantu ni ingenzi mu gusigasira indangagaciro z’ubucuruzi no kugirirwa icyizere cy’abakiriya. Rinda amakuru, wubake icyizere, urinde izina ryawe.” Bwana Eraste Rurangwa, Umuyobozi wa DPO.