Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Abahanga mu by’imiti bahamagariwe kurinda amakuru bwite y’abarwayi

Mu nama rusange ya 13 y’abahanga mu by’imiti, umukozi w’Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO) yibukije abanyamuryango b'Inama y'Igihugu y'abahanga mu by'imiti mu Rwanda ko kurinda amakuru bwite y’abarwayi ari uburenganzira bahabwa n’Itegeko nshinga. Abakora mu bubiko bw'imiti (Pharmacies) batunganya umunsi ku munsi amakuru y’ibanga ajyanye n’ubuzima bw’abantu, bikaba ari ingenzi cyane kubahiriza Itegeko ry’U Rwanda ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho  bwite by’umuntu.

Umukozi wa DPO yakomoje ku ruhare rw'inzego z'ubugenzuzi mu gushyira mu bikorwa iri tegeko, izo nzego zikaba Minisiteri y’Ubuzima na Rwanda Food and Drugs Authority. Gusigasira amakuru bwite y’abarwayi byashimangiwe nk'inshingano zisabwa n'amategeko ndetse n'inkingi ya mwamba mu buvuzi.