Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Twubake umuco wo kurinda amakuru bwite

Ku wa Kane, Tariki 11 Nzeri, 2025, Bwana Eraste Rurangwa; Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite, yitabiriye ikiganiro cyibanze kuri Politiki y’Igihugu yo gusangira amakuru n’Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, cyateguwe na Rwanda ICT Chamber hamwe na ISACA Rwanda Chapter. Yagarutse ku buryo iryo tegeko rihuye n’amahame mpuzamahanga, ndetse n’uruhare rwaryo mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, guhanga ibishya no guteza imbere abaturage.

Yongeyeho ko n’Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu rigaragaza uko amakuru bwite agomba gufatwa no kubikwa, mu gihe Politiki y’Igihugu yo gusangira amakuru isobanura uko inzego za leta zigomba gusangira amakuru mu buryo buboneye kandi bwizewe.

“Twubake umuco wo kurinda amakuru bwite, binyuze mu gusobanukirwa amategeko, guhugura abakozi, no gukora isuzuma rihoraho ry’uko amakuru akoreshwa cyangwa abikwa. U Rwanda rwiyemeje guteza imbere ahazaza harwo hizewe mu ikoranabuhanga.” Bwana Rurangwa.