Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Urubyiruko rwakanguriwe kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite yarwo

Mu rwego rwo kwizihiza ukwezi kwahariwe gukangurira abantu kuzirikana umutekano w'ikoranabuhanga abakozi b’Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO) bitabiriye ubu bukangurambaga bwiswe Tekana Online, Ba Maso bwabereye hirya no hino mu Rwanda, bugamije kwigisha urubyiruko ibijyanye umutekano w'ikoranabuhanga no kurinda amakuru n’ubuzima bwite bwabo.

Abahagarariye DPO batanze ikiganiro ku Itegeko N° 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021, ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho  bwite by’umuntu, basobanura inshingano z’abagenzuzi b’amakuru n’iz’abayatunganya, banagaragaza n’akamaro ko kuyarinda neza. 

Umukozi wa DPO yagaragaje uruhare rukomeye amakuru bwite y’umuntu agira mu buzima bwa buri munsi, kuva ku kubona serivisi zitandukanye kugeza ku gukoresha imbuga nkoranyambaga. “Ibikorwa byinshi kugira ngo bikorwe neza, hashingira ku makuru, cyane cyane amakuru bwite y’abantu” Bwana Gerard Karuhanga; umukozi wa DPO. “Ni ingenzi cyane ko ayo makuru abikwa neza. Amakuru utanga ku bagenzuzi bayo agomba gukoreshwa gusa ku mpamvu mwemeranyijeho.”