Uyu munsi, abakozi bashinzwe ikoranabuhanga mu bitaro bitandukanye mu Rwanda, basaga 40, bahuriye kuri Minisiteri y’Ubuzima, bahugurwa ku Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, byakozwe n’abakozi b’ biro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO). Iki gikorwa cyari kigamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye n'amategeko y'u Rwanda agenga imikoreshereze y'amakuru bwite y’ibanga y’abantu no guteza imbere uburyo bwiza bwo kurinda amakuru y'abarwayi.
Umukozi ba DPO bayoboye iyi nama, yibanze ku mahame y'ingenzi yo kurinda amakuru, impamvu zemewe n'amategeko zo gutunganya amakuru bwite, n'inshingano z'abakozi bashinzwe ikoranabuhanga. Aya mahugurwa yibanze ku gukoresha amakuru mu buryo butekanye, ubuziranenge n'inshingano kugira ngo bifashe ibitaro guteza imbere no gusigasira kurengera imibereho bwite y’abantu.