Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Kurinda amakuru bwite: Inkingi y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda

Uyu munsi, Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO) byifatanyije na NetFella mu biganiro ku mutekano w’ikoranabuhanga bifite insanganyamatsiko igira iti: “Kurinda ejo hacu hashingiye ku ikoranabuhanga bingana no gusigasira ubukungu bw’u Rwanda.” Ibi biganiro byahuje inzego zitandukanye zirimo iza Leta, abikorera, abashakashatsi n’imiryango itari iya leta, hagamijwe kuganira ku buryo gukurikiza neza amategeko yo kurinda amakuru bishobora kubaka icyizere no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.

Mu kiganiro cyacu, twasobanuriye ababyitabiriye Itegeko ry’u Rwanda ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, twerekana amahame yaryo y’ingenzi n’ingaruka zaryo mu bikorwa bya buri munsi. DPO yasobanuye itandukaniro riri hagati y’abagenzuzi b’amakuru n’abayatunganya, yibutsa ko gusigasira imibereho bwite ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ndetse inerekana uburyo ibigo bigomba kubungabunga amakuru bwite y’abantu mu buryo buboneye. Twaganiriye kandi ku burenganzira bw’abatanga amakuru bwite n’impamvu zemewe zo gutunganya ayo makuru, kugira ngo abitabiriye basobanukirwe inshingano zabo ndetse n’ibirengera abaturage.

DPO yasabye cyane cyane ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) gufata inshingano zo kubahiriza amategeko no kuyashyira mu bikorwa umunsi ku wundi. Twibukije ko kutamenya amategeko atari urwitwazo rwo kutayubahiriza. Kuyubahiriza bidafasha gusa kwirinda ibihano, ahubwo binongera icyizere cy’abakiriya, guhangana ku isoko, no kutajegajega k’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.