Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Inama ya DPO yagaragaje uburyo bwo kurinda amakuru bwite mu isuzuma ry’ingaruka zo kuyarinda

Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO) byateguye inama yibanze ku isuzuma ry’ingaruka zo kurinda amakuru bwite (DPIAs), yahuje abasaga 350. Iyi nama yibanze ku mabwiriza yerekeye isuzuma ry’ingaruka zo kurinda amakuru bwite (DPIA), yanagarutse kandi ku buryo DPIA ifasha mu gusuzuma ibyago bishobora guterwa no gutunganya amakuru, no kwemeza ko bikorwa hubahirijwe amategeko, cyane cyane mu mu gihe ayo makuru bwite ari ayihariye cyangwa hafatwa ibyemezo mu buryo bwikora.

DPIA zasobanuwe nk’ingenzi mu kurinda ubuzima bw’ibanga bw’abantu no gusigasira uburenganzira bahabwa n’itegeko nshinga. Iyo nama yasobanuye igihe DPIA iba igomba gukorwa ku buryo budasubirwaho, ndetse n’ukuntu ifasha mu gutunganya amakuru mu buryo buboneye, bwubahirije amategeko, kandi bunoze mu bikorwa bitandukanye byo gutunganya amakuru.

“Ikoreshwa rya DPIA rirenze kuba risabwa n’amategeko gusa, ahubwo ni igikoresho gifasha kumenya ibyago hakiri kare, kurinda uburenganzira bw’abantu ku giti cyabo, no guteza imbere icyizere mu micungire y’amakuru. Mu gukoresha neza DPIA, ntituba tugamije gusa kubahiriza amategeko, ahubwo tuba duteza imbere umuco wo kugirirana icyizere mu micungire y’amakuru.” Ms. Eliane Sebakiga, Umukozi wa DPO.