Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

DPO yagiranye inama n'abafatanyabikorwa ku mabwiriza yerekeranye no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu

Muri Nyakanga na Kanama 2025, abakozi b’Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO) bagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa bo mu nzego zitandukanye bigamije kubagisha inama mu itegurwa ry’amabwiriza agenewe buri rwego, hagamijwe gushyira mu bikorwa Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu.

Abafatanyabikorwa bagishijwe inama ni abo mu nzego z’ubuzima, itangazamakuru, uburezi, itumanaho, Leta, ubushakashatsi n’urw’ubukungu. Aba bafatanyabikorwa basuzumye kandi bagira uruhare mu gutegura no gushyiraho amabwiriza ajyanye no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu.

Iyi gahunda yatumwe abayitabiriye bungurana ibitekerezo ku mbogamizi buri rwego rwihariye zijyanye no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’abantu. Byatumye barebera  hamwe ko aya mabwiriza ari ingirakamaro kuri bo, afitanye isano kandi afite aho ahuriye n'imikorere y'imirimo y'izo nzego. Intego nyamukuru y’iyi gahunda ni ukongera imbaraga mu kubahiriza itegeko arebana no kurinda amakuru bwite y’abaturage, no guteza imbere imikoreshereze iboneye y’ayo makuru mu nzego zitandukanye.