Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Icyo Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu rivuga ku bubiko bwa “Cloud”

Itegegeko ry’U Rwanda ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ryimakaza imikoreshereze y’amakuru yizewe, ikurikije amategeko kandi iciye mu mucyo haba mu gihugu imbere cyangwa ku rwego mpuzamahanga. 

 Zimwe mu ntego z’iri tegeko harimo guteza imbere impinduka mu ikoranabuhanga zishingiye ku bunyamwuga, gushyigikira ubwizerane, ubucuruzi n'iterambere rirambye mu nzego za leta n'iz'abikorera.

Kubika amakuru kuri Cloud (bumwe mu buryo bukoreshwa mu kubika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga) harimo no kubikamo amakuru bwite niyo byaba hanze y'Igihugu byemewe n’itegeko rijyanye no kurinda amakuru n’imibereho bwite mu itegeko,  igihe gusa hashyizweho ingamba zikwiye zo kurinda amakuru.  Ibigo bishobora kubika amakuru ku bikoresho byabo, aho bikorera, mu bubiko bwa cloud, cyangwa mu bindi bigo bikorana.  Icyakora, kimwe mu bisabwa n’Itegeko, kubika amakuru bwite y’abantu hanze y’U Rwanda bisabirwa uruhushya mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (NCSA).

Umutekano y’amakuru n’ingamba zo kuyarinda ni ingenzi cyane. Uretse ubwoko bw’ububiko bw’amakuru cyangwa aho abikwa, ibigo bigomba gufata ingamba zikwiriye zaba iza tekiniki cyangwa iz’imiyoborere kugira ngo birinde amakuru bwite y’abantu kwinjirwamo n’abatabyemerewe, kuyatakaza, cyangwa kuyakoresha nabi.

Kubahiriza amategeko ni ngombwa. Kutubahiriza ibisabwa n’amategeko bishobora guteza ibihombo ku izina ry’ikigo, ibihano by’amafaranga, cyangwa kubuzwa gukora ibikorwa bimwe na bimwe. Twubake umuco usigasira imibereho bwite y’abantu n’ubunyamwuga, tunaharanira ko uburenganzira bw’abaturage ku mibereho yabo bwite burindwa neza mu isi y’ikoranabuhanga.