Uyu munsi, twifatanyije n’abakozi ba BRD mu kiganiro cya Coffee Connect, dutanga ikiganiro ku mutekano w’ikoranabuhanga no kurinda amakuru bwite y’abantu. Twagarutse ku buryo bwizewe bwo guhanahana amakuru, no kwemeza neza umwirondoro w’uwo ayo makuru ahabwa hagamijwe gukumira ubujura bwayo no kurengera umutekano w’abafatanyabikorwa.
“Kurinda umutekano mu by’ikoranabuhanga n’amakuru bwite ni inshingano ya buri wese, si iy’amashami y’ikoranabuhanga mu kigo gusa. Nidukorera hamwe, tuzarushaho kurengera umutekano w’ikoranabuhanga mu bigo dukoreramo.” Bwana Eraste Rurangwa, Umuyobozi wa DPO Rwanda.