Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Amasezerano yo gutunganya amakuru bwite: kimwe mu by’ingenzi mu kubahiriza amabwiriza yo kurinda amakuru bwite. Impamvu aya maserano ari ngombwa.

Mu isi ya none y’ikoranabuhanga, gutunganya amakuru bwite y’abantu ni ikibazo gikomeye ku bigo. Amasezerano yo gutunganya amakuru bwite ni ikimenyetso mu buryo bw’amategeko kigararagaza ubwoko bw’amakuru, impamvu n’igihe ayo makuru azamara atunganywa. Aya masezerano agaragaza uko amakuru bwite atunganywa mu buryo bwizewe kandi bukurikije amategeko. Aya masezerano agaragaza ubwoko bw’amakuru atunganywa na ba nyiri amakuru, iyo ikaba ari intambwe ikomeye mu gukurikiza amategeko.   Gusobanura neza inshingano, aya masezerano anafasha mu kurinda amakuru bwite y’umuntu kugira ngo adakoreshwa nabi cyangwa agahabwa abo atagegenewe. 

Gutunganya amakuru bwite y’umuntu, bisobanura igikorwa kimwe cyangwa ibikorwa byinshi, bikozwe ku makuru bwite hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwikoresha cyangwa butikoresha, harimo:  kugera ku makuru, kuyabona, kuyasanya, kuyandika, kuyanoza, kuyabika, kuyahindura, kugarura, gusubiza, kuyahisha, kuyfashisha, kuyakoresha, kumenyesha amakuru yerekeye umuntu ku giti cye yahererekanijwe, kuyahanahana, kuyahererekanya cyangwa kuyatanga, kuyagurisha, kubuza imikoreshereze yayo, kuyasiba cyangwa kuyangiza. Umukozi utunganya amakuru akora ibikorwa birimo kuyabika, kuyategura no kuyasesengura, ariko byose bigakorwa hakurikijwe amabwiriza yatanzwe n’umugenzuzi w'amakuru. Kubera ko gutunganya amakuru y’umuntu ku giti cye bifite ingaruka zikomeye mu rwego rw’amategeko n’urw’imyitwarire iboneye, habaho amasezerano yanditse agenga imikoranire hagati y’uyu muyobozi w’amakuru n’umukozi uyatunganya. Iyo ayo masezerano amaze gusinywa, ashyiraho inshingano ku mpande zombi, akemeza ko buri ruhande rugomba kubahiriza ibyo ryiyemeje, kandi akagena ibihano bishoboka k’utazubahiriza amategeko y’igihugu agenga imikoreshereze y’amakuru bwite.

Inyungu zo kugira amasezerano yo gutunganya amakuru bwite zirenze kubahiriza amategeko agenga ikoreshwa ry’amakuru. Zirimo no kubungabunga uburenganzira n’imibereho bwite y’abantu, kugabanya ibyago byo kugerwaho kw’amakuru mu buryo butemewe, ndetse no gushyiraho uburyo bwizewe bwo gutunganya amakuru. Ku bigo, aya masezerano abafasha gushyiraho amabwiriza asobanutse yizeza ibanga, ateza imbere gukorera mu mucyo, kandi agabanya ibyago byo kuvogerwa kw’amakuru. Ikindi kandi, aya masezerano atuma habaho gukurikiza amategeko y’igihugu cyangwa mpuzamahanga yerekeye kurinda amakuru bwite, bityo bigafasha ibigo kugira imyitwarire inoze mu micungire y’amakuru bwite n’amakuru bwite y’ibanga. 

Ikindi kintu cy’ingenzi mu gutunganya amakuru ni uguhanahana amakuru y’umuntu ku giti cye ku bandi bantu batandukanye cyangwa mu bihugu by’amahanga. Guhanahana cyangwa amakuru bwite hanze y’u Rwanda, bigomba gukurikiza amabwiriza agenga imikoreshereze y’amakuru, kugira ngo ikigo cyiyakira  cyibe cyujuje ibisabwa bijyanye no kurinda amakuru bwite no kubahiriza amategeko. Muri aya masezerano hashyirwamo ingamba zo kurinda amakuru bwite y’umuntu binyuze mu kugabanya amakuru akusanywa, kugena abazayageraho, kuyarinda hakoreshejwe uburyo busobetse butuma adasomeka (encryption), gushyiraho igihe ntarengwa cyo kuyabika, gushyiraho uburyo bwo gutanga raporo igihe habaye ibibazo byo kuyavogera. Ibigo bikwiye gushyiraho ingamba zikomeye zo kurinda amakuru bwite, kugira ngo birusheho kurengera uburenganzira bw’ibanga ry’abantu no kugirirwa icyizere mu byerekeranye no gutunganya amakuru.

Ibigo bigomba kuzirikana ko amasezerano yo gutunganya amakuru ari ingenzi mu mikorere yabyo, kandi ni ngombwa kuyagira. Igihe cyose umugenzuzi w’amakuru ahaye inshingano zo gutunganya amakuru ushinzwe kuyatunganya, amasezerano aba akenewe kugira ngo hamenyekane uburyo bukwiye bwo kurinda amakuru bwite y’umuntu kuva atunganyijwe kugeza birangiye. Aya masezerano afasha gushyiraho umurongo usobanutse w’amabwiriza, bigateza imbere gusobanura neza inshingano, kubahiriza amategeko no kwirinda amakosa mu ikoreshwa ry’amakuru. Gukurikiza aya masezerano bituma abakora ubucuruzi bubahiriza amategeko agenga amakuru bwite, kandi bikarushaho gutuma abatunganyirizwa amakuru babagirira icyizere.