Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

NCSA yatanze ikiganiro ku kurinda amakuru bwite muri Kaminuza ya UGHE

Ku wa 25 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga (NCSA) cyifatanyije na Kaminuza ya Global Health Equity mu gikorwa cya ‘Lunch and Learn’ hagamijwe kongera ubumenyi ku Itegeko ry’u Rwanda ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu. Iki kiganiro cyitabiriwe n’abarimu barenga 70 bigisha muri iyi Kaminuza y’ubuvuzi.

 

Baganirijwe ku nshingano z’Ibiro Bishinzwe Kurinda Amakuru Bwite (DPO), inshingano z’Abashinzwe kurinda amakuru, ibyiciro by’amakuru bwite ndetse n’ishingiro ryemewe mu gutunganya ayo makuru. Muri iki kiganiro haganiriwe ku mbogamizi zihariye zo kurinda amakuru bwite mu rwego rw’ubuzima.

 

Iki gikorwa cyasorejwe ku bibazo n’ibisubizo byerekeranye no kubahiriza amategeko mu bigo by’ubuzima no mu mishinga y’ubushakashatsi, hagaragazwa akamaro ko kurinda amakuru bwite no gushimangira umuco wo gusigasira imibehereho bwite mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.