Ku wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026, abakozi b’Ibiro Bishinzwe Kurinda Amakuru Bwite (DPO) byakoze ikiganiro cyo kongerera ubumenyi Itsinda ry’Abayobozi bakuru ba BK Insurance ku Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu.
Muri iki kiganiro hibanzwe ku nshingano zo kubahiriza amategeko, hagaragazwa ibikunze kugaragara mu igenzura ryo mu rwego rw’ubwishingizi, birimo nko gutanga uburenganzira ku makuru burenze urugero, gukoresha ijambobanga ryoroshye cyane, kugenzura nabi abandi bantu batanga serivisi, ingamba zitakijyanye n’igihe, kubura amahugurwa no kutabungabunga neza amakuru bwite y’ibanga.
Iri tsinda ryibukijwe ko inshingano zo kurinda amakuru bwite zireba buri wese, kuva ku bayobozi kugeza ku bakozi, kandi ntizishobora guhabwa abandi. Ndetse ko n’amakosa atunguranye ashobora gutera igihombo gikomeye mu kurinda imibereho bwite y’ababagana.