Uyu munsi, Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite byateguye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga igamije gufasha abo bireba kwita ku bisabwa n’itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu mu ihererekanya n’ibikwa ry’amakuru bwite hanze y’u Rwanda. Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 150 bagizwe n’abakozi bashinzwe kurinda amakuru bwite, abashinzwe gukurikirana amategeko n’abahanga mu by’ikoranabuhanga baturuka mu bya Leta n’ibyigenga.
Iyi nama yabaye umwanya wo kwibukiranya amategeko n'ibikenewe mu ihererekanya n’ibikwa ry’amakuru bwite hanze y', hibandwa cyane ku itegeko ry’U Rwanda ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ndetse n'andi mategeko mpuzamahanga. Havuzwemo kandi ibyerekeye amasezerano atandukanye ajyanye n’amakuru bwite yambukiranya imipaka, ingorane zishobora kubaho mu ihererekanya ry’amakuru bwite, n'urutonde rw'ibyo kwitaho mu kubahiriza amategeko. Aba bahanga bahanye amakuru kugira ngo bafashe abakozi bashinzwe kurinda amakuru bwite guhangana n’inzitizi, kubahiriza amategeko no kunoza imicungire y'amakuru mu buryo butekanye.
“Muri iyi si y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ihererekanwa ry’amakuru bwite ku ruhando mpuzamahanga ni ikintu nkenerwa cyane. Gusa iri hererekanywa ry’amakuru rikwiye kugengwa n’amategeko n’amahame y’ubunyamwuga hagamijwe kurinda umutekano w’abantu." — Bwana Eraste Rurangwa, Umuyobozi wa DPO Rwanda
"Amategeko yerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ntagamije kubangamira ibikorwa by'ubucuruzi; ahubwo abereyeho gufashango bikorwe mu buryo bwiza kandi burambye. Gukurikiza ayo mategeko bifasha ibigo kugirirwa icyizere n’abakiriya no kugisigasira mu gihebazi neza ko amakuru yabo bwite arinzwe neza." — Bwana Rurangwa