Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Amahitamo yoroheje, ariko y’ingenzi mu kurinda imibereho bwite yawe

Abenshi muri twe, iyo dukoresha ikoranabuhanga, twihutira kwemera kukizi (cookies) nk’uko twemeza ubutumwa bwo ‘gusimbuka ahanbanza’. Nyamara izo cookies ntiziba zigamije gusa gutuma urubuga rukora; inyinshi ziba zarateguwe kugira ngo zikurikirane imyitwarire yawe, ibyo wamenyereye ku ikoranabuhangabityo zikagira umwirondoro wawe zigendeye ku byo ukanda. Iyo wemeza byose (Accept all) vuba vuba utabanje kubitekerezaho, uba utanze uruhushyatwo gukurikirana ubuzima bwawe mu ikoranabuhanga.

Imyitwarire myiza dukwiye kugira igihe dukoresha ikoranabuhanga ni ugutuza, ubundi tugakora amahitamo twatekereje. Emeza gusa ‘cookies’ zikenewe kugira ngo urubuga rukore, ntiwemeza  izindi zishinzwe kugukurikirana, kandi wemeze neza ibyo wahisemo mbere yo gukomeza. Iki gikorwa gito cyo gutekereza neza gifata amasegonda make gusa, ariko gituma udatanga amakuru bwite yawe udashaka gutanga.

Iyo bene ibi ubigize umuco, uba wikingiye; ukarinda imibereho bwite yaweIgihe cyose wirinze guhitamo ‘Emeza byose (Accept all)’, uba wimye cookies uburenganzira bwo kugenzura imyitwarire yawe ku ikoranabuhanga. Ni icyemezo gito, ariko uko igihe gihita kiba intsinzi ikomeye, igufasha guhorana ikizere no amakuru bwite yawe akubahwkuri interineti.”