Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

DPO yasobanuye ibyo kurinda amakuru bwite n’umutekano w’ikoranabuhanga mu nama ya YouthIGF2025

Uyu munsi, abakozi bo mu biro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO) batanze ikiganiro mu Nama Rwanda Youth Internet Governance Forum. Iyi nama yateguwe n’Ikigo cya RICTA, yahuje abanyeshuri 150 baturutse muri kaminuza zitandukanye muri Kigali, yari igamije guhuriza hamwe uru rubyiruko mu biganiro  ku ikoreshwa rya interineti kuri ubu n’igihe kizaza.

DPO yatanze ikiganiro ku itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, inavuga ku bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga, cyane cyane kugira imyitwarire myiza mu gihe abantu bakoresha interineti. Bimwe mu byibanzweho ni ugukoresha imbuga zitekanye (web browsing safety), kwita ku mutekano wa imeli, gukoresha ijambo ry’ibanga rikomeye, umutekano w’ibikoresho by’ikoranabuhanga,…

Abanyeshuri bibukijwe kwitondera ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga, kuko bimwe bishobora kuba ibyaha bibangamira imibereho bwite y’abandi. Basabwe gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye kandi bibutswa ko kuba umuntu atazi ko itegeko rihari bitaba impamvu yo kudohorerwa.