Inyandiko y’amabwiriza y’ibanze ku makuru bwite ni iki?
Amabwiriza y’ibanze ku makuru bwite ni inyandiko yemewe isobanura mu mvugo yoroshye uburyo ikigo cyita ku mukiriya uwo ari we wese cyangwa abakozi mu bijyanye n’ibikorwa byo gutunganya amakuru. Kuba hariho amabwiriza y’ibanze yanditse mu bijyanye no kurinda amakuru, ni ikimenyetso cyiza ko ikigo gitunganya amakuru mu buryo bwizewe kandi bukurikije amategeko.
Ni ayahe makuru y’ingenzi nyirubwite yasanga mu “mabwiriza y’ibanze ku bijyanye no kurinda amakuru”?
Amabwiriza y’ibanze ku bijyanye no kurinda amakuru ni inyandiko igerageza gutanga ibisubizo kuri bimwe mu bibazo nyirubwite ashobora kwibaza:
• Kuki amakuru yanjye akoreshwa?
• Ni ayahe makuru akusanywa?
• Ni gute amakuru yanjye akusanywa?
• Ni gute amakuru yanjye abikwa kandi mugihe kingana iki?
• Ni gute amakuru yanjye azakoreshwa mu bijynanye n’ubucuruzi?
• Ni ubuhe burenganzira bwanjye mu bijyanye no kurinda amakuru?
• Ni gute ushobora kuvugana n’umugenzuzi w’amakuru mu gihe habaye ikibazo?
Ese ni ngombwa ko abagenzuzi cyangwa abatunganya amakuru bagira Inyandiko y’amabwiriza y’ibanze ku bijyanye no kurinda amakuru bwite?
Inyandiko y’amabwiriza y’ibanze ku bijynye no kurinda amakuru bwite ntabwo igenwa n’itegeko kubashinzwe kugenzura no gutunganya amakuru bwite y’abantu mu Rwanda, icyakora kuyigira bigaragara nk’igipimo gikwiye mu buryo bwa cya tekiniki no mu buryo bw’imiyoborere mu bijyanye no gutunganya amakuru mu mucyo no mu buryo bukurikije amategeko
Mu ngingo ya 37 y'itegeko ry'u Rwanda ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite, (Amahame ajyanye no gutunganya amakuru bwite), havugwa ko amakuru bwite agomba gutunganywa mu buryo bwemewe n'amategeko, mu buryo buboneye kandi mu mucyo.
Byongeye kandi, mu ngingo ya 38, (Inshingano z'Umugenzuzi w’amakuru hamwe n’Utunganya amakuru), itegeko rivuga ko hagomba gushyirwaho ingamba zikwiye zo mu rwego rwa tekiniki n’urwimiyoborere kugirango hubahirizwe amahame yo gutunganya amakuru bwite.
Inyandiko y’amabwiriza y’ibanze ku bijyanye no kurinda amakuru itanga umucyo, kuko imenyekanisha mu buryo bwose uburyo umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru akusanya amakuru, uko ayakoresha n’icyo ayakoresha ndetse n’uburyo n’igihe ayo makuru abikwa.
Ibi bituma Inyandiko y’amabwiriza y’ibanze ku bijyanye no kurinda amakuru bwite iba nk’ishingiro ry’igipimo kigomba gusuzumwa mu gihe cyo kwiyandikisha nk’umugenzuzi cyangwa utunganya amakuru mu rwego rugenzura.
Ni gute Inyandiko y’amabwiriza y’ibanze ku bijyanye no kurinda amakuru bwite ifasha kurinda ubuzima bwanjye bwite?
Guha abenegihugu imbaraga n’uburenganzira ku makuru yabo bwite, ni imwe mu ntego nyamukuru z’itegeko ry’u Rwanda ryo kurinda amakuru bwite, kuko imibereho bwite yubahirizwa igihe nyirubwite azi kandi yatanze uburenganzira ku bijyanye n’uburyo amakuru ye akoreshwa.
Kugirango bigerweho rero, bisaba ko nyirubwite agira uruhare rufatika mu itunganywa ry’amakuru ye harimo nko gusoma inyandiko y’amabwiriza ku bijyanye no kurinda amakuru bwite kugirango amenye neza kandi asobanukirwe uburyo amakuru ye azatunganywa, ndetse n’uburenganzira bwe mu bijyanye no gucunga amakuru ye.
Ku bindi bisobanuro, wahamagara Ibiro bishinzwe kurinda amakuru ukoresheje umurongo utishyurwa 9080 , cyangwa ukohereza imeri kuri dpp@ncsa.gov.rw.