Ku itariki ya 14 n’iya 15 Mata 2025, Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO) mu Rwanda byitabiriye amahugurwa ku ikoreshwa rya AI, kurinda amakuru bwite n'iyubahirizwa ry’amategeko ku bakozi b'inzego z’ubutabera i Kigali, yateguwe na Minisiteri y'Ubutabera, UNESCO, na GIZ Rwanda. Aya mahugurwa yahuje abagera kuri 35 kugira ngo baganire ku ruhare ry’ubwenge buhangano (AI) mu nzego z’ubutabera bw’U Rwanda.