Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

DPO yitabiriye amahugurwa ku ikoreshwa rya AI, kurinda amakuru bwite n'iyubahirizwa ry’amategeko ku bakozi b'inzego z’ubutabera.

Ku itariki ya 14 n’iya 15 Mata 2025, Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO) mu Rwanda byitabiriye amahugurwa ku ikoreshwa rya AI, kurinda amakuru bwite n'iyubahirizwa ry’amategeko ku bakozi b'inzego z’ubutabera i Kigali, yateguwe na Minisiteri y'Ubutabera, UNESCO, na GIZ Rwanda. Aya mahugurwa yahuje abagera kuri 35 kugira ngo baganire ku ruhare ry’ubwenge buhangano (AI) mu nzego z’ubutabera bw’U Rwanda.