Kuri uyu wa Kane 23 Mata 2026, Umukozi w’Ibiro Bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO) yatanze ikiganiro mu mahugurwa ya ‘Africa Data Integrity & Annotation’ yateguwe na BigCradle, yahuje inzobere mu by’amakuru bwite.
Yatanze ikiganiro ku Itegeko ry’U Rwanda ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, agaragaza ibisabwa mu kuryubahiriza, ibisabwa igihe amakuru ajyanwa hanze y’igihugu, ndetse n’uburyo bukwiye bwo gucunga amakuru bwite mu bigo n’imiryango itari iya Leta.
Iki kiganiro cyashimangiye akamaro ko gusigasira imibreho bwite y’abantu n’iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo amakuru acungwa, kugira ngo urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda rutere imbere rushingiye ku bwizerane no ku musingi uhamye.