Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Abakozi bashinzwe ikoranabuhanga bahamagariwe kurinda amakuru bwite y’abantu

Abakozi b'Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite (DPO Rwandabitabiriye amahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA). Aya mahugurwa yari agamije gufasha abakozi bashinzwe ikoranabuhanga bo muri minisiteri zitandukanye n'ibigo bya Leta kugira ubumenyi bukenewe mu kurinda umutekano w’ikoranabuhanga.

DPO yatanze ikiganiro ku Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho  bwite by’umuntu, hibandwa ku ruhare rukomeye iri tegeko rifite mu mihindagurikire y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri iki gihe.

"Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, abakoresha bagira uruhare rukomeye mu gutunganya amakuru. Ni ngombwa ko bagira ubumenyi buhagije mu mategeko yerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho  bwite by’abantu, kugira ngo bimakaze uwo mucoAya mategeko akwiye kugenderwaho igihe cyose habaye itunganywa ry’amakuru mu rwego rw’ikoranabuhanga." – Gerard Karuhanga, umukozi wa DPO

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 50 bo mu rwego rw’ikoranabuhanga, yashyizweho kugira ngo bongererwe ubumenyi mu by'umutekano w'ikoranabuhangaAbayitabiriye bongerewe ubumenyi bufatika mu by'umutekano w'ikoranabuhanga n'iyubahirizwry’amategeko yerekeye kurinda amakuru bwite, umutekano w'ikoranabuhanga.

Gukomeza kongerera ubushobozi abakoresha ikoranabuhanga bigira uruhare rukomeye mu kurinda amakuru bwite n’imibereho  bwite by’umuntu.