Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Muri uku kwezi k’Ukwakira, Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’ikoranabuhanga n’abafatanyabikorwa babo, bazakora ubukangurabaga ngarukamwaka k’umutekano w’ikoranabuhanga no kurinda amakuru bwite bigisha abaturage kurinda umutekano igihe bari ku ikoranabuhanga n’imyitwarire myiza yabafasha mu kwirinda.

Ubukangurmbaga buteganijwe kuwa 1-31 Ukwakira, higishwa abantu, imiryango ndetse n’ibigo uburyo bwiza bwo kwirengera no kurwanya bitero bikoresha ikoranabuhanga nk’ubujura, gusakaza amakuru adakwiriye, kwiyitirira imyirondoro, ransomuweya n’ibindi.

Ubukangurambaga ku ikoranabuhanga ni igikorwa mpuzampahanga kigamije guhamagarira abantu bose baba abikorera ku giti cyabo cyangwa inzego za Leta guhuriza hamwe bagakora ubukangurambaga k’umumaro wo kurinda umutekano w’ikoranabuhanga. 

Mu Rwanda, umubare w’abaturage bakoresha ikoranabuhanga ndetse na serivise za interineti ugenda wiyongera bityo niyo mpamvu guha agaciro kurinda umutekano wo ku ikoranabuhanga byabaye inshingano ya buri wese, twese tugashyira hamwe.

Ahanini ihererekanywa ry’amafaranga rikorerwa ku ikoranabuhanga. Usanga amakuru y’ubucuruzi ariyo akenshi abitse kandi agahererekanwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Abana bigira kandi bakiyungura ubumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga, ari nabyo mu byatumye biba ngombwa cyane kurushaho kurinda uburenganzira bwa buri muntu mu gihe cy’itunganywa ry’amakuru bwite. 

Hamwe n’ubwiyongere bw’abahanze amaso murandasi na serivisi zo ku ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi, ni ngombwa kurushaho kumenya uko wakwirinda. Gutanga umusanzu wacu mu bukangirambaga bwa Tekana Online, twakungukiramo, tukungura n’abandi ubumenyi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga dutekanye kandi tubigizemo uruhare. 

Ubukangurambaga ku mutekano w’ikoranabuhanga no kurinda amakuru bwite buzakorwa mu gihugu hose hakoreshejwe ibitangazamakuru bitandukanye, inama z’imbonankubone, ibikorwa binyuranye ku ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Kugirango ukurikirane ubu bukangurambaga cyangwa utangemo umusanzu wawe, Sura hashtag #TekanaOnline ku mbugankorambaga zose.

Ubukangurambaga buzibanda ku butumwa bw’ingenzi bukurikira: 

  1. Rinda umutekano w’amafaranga yawe

  2. Rinda umutekano w’abana ku ikoranabuhanga

  3. Rinda umutekano w’ubucuruzi bwawe

  4. Rinda amakuru yawe n’imibereho bwite yawe ku ikoranabuhanga