Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurinda amakuru Bwite n’Imibereho bwite washyizweho mu myaka 15 ishize n’ikigo cy’I burayi mu rwego rwo kwibuka isinywa ry’inzandiko za mbere zijyanye no kurinda amakuru bwite zizwi nka “Convention 108”.

Buri mwaka ku itariki 28, ibihugu byose kuri uyu mugabane byizihiza umunsi wahariwe kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite bikora ubukangurambaga ku buryo bukwiriye bwo kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite.

Ibyatangiye nk’umunsi umwe wo gukora ubukangurambaga byaje kwaguka bigera ku cyumweru cyahariwe kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite kuberako hari haragaragaye ko hakenewe ubukangurambaga bwimbitse kandi bwagutse kubijyanye n’iyi ngingo.

Ku nshuro ya mbere kuva Ibiro bishinzwe kurinda amakuru byafungura mu 2022, byifatanije n’isi yose kwizihiza icyumweru cyahariwe kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite kuwa 23-28 Mutarama 2023, bikora ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ibikwiriye mu kubahiriza itegeko rijyanye no kurinda amakuru n’imbereho bwite mu Rwanda. 

Ubukangurambaga bwakorewe cyane cyane imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo by’ubucuruzi, ibigo by’ubugenzuzi, mu bice bitatu bitandukanye higishwa intambwe zo kubahiriza itegeko ryo kurinda amakuru bwite ndetse hanaganirwa ku mbogamizi zigaragara muri urwo rugendo. 

Intambwe ziganisha ku iyubahirizwa ry’iryo tegeko zaganiriweho harimo gushyiraho umukozi ushinzwe amakuru muri buri kigo, gukora ibarura no kwiyandikisha nk’umugenzuzi w’amakuru cyangwa ushinzwe amakuru ndetse n’ibindi. 

Hanashimangiwe ko iri tegeko rifata ukwemera kwa nyirubwite nk’urufunguzo shingiro rwo gukusanya no gutunganya amakuru mu buryo bwuhahirije amategeko. 

Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite, byashimangiye ko kubona ukwemera kwa nyirubwite, ndetse n’ibindi byose bisabwa n’itegeko ryo kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite bisaba ko hashyirwaho ingamba zo mu rwego rwa tekiniki no murwego rw’imitunganyirize zizashimangira kurindwa kw’amakuru bwite n’imibereho bwite bwa ba nyirubwite cyangwa ba nyiramakuru.

Byongeye, muri ubu bukangurambaga, abagenzuzi n’abatunganya amakuru bahawe umwanya baganira aho bageze mu rugendo rwabo rwo kubahiriza itegeko rijyanye no kurinda amakuru n’imibereho bwite. 

Abitabiriye bibanze cyane ku gushaka kumenya ibijyanye no kubika ndetse no kohereza amakuru hanze y’u Rwanda. Basobanuriwe ko kubika amakuru hanze y’u Rwanda bitabujijwe ariko ko itegeko rifite ibyo rigena nko kubanza kubisabira uburenganzira. Hatangajawe ko amabwiriza arambuye ajyanye no kubika amakuru hanze y’u Rwanda azashyirwa ku rubuga rw’Ibiro bishimzwe kurinda amakuru. 

Ku bukangurambaga bwakorewe ku mbuga nkoranyambaga, Ibiro bishinzwe kurinda amakuru byagiye bitanga inama zifasha mu rugendo rwo kubahiriza itegeko hakoreshejwe Hashtag #DataPrivacyWeekRw, aho abandi bakoresha ikoranabuhanga nabo bagiye bagaragaza ibitekerezo byabo bishyigikira ubukangurambaga. 

Mu mezi ari imbere, Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bizanakora ubukangurambaga ku baturage, hibandwa ku nyungu itegeko rijyanye no kurinda amakuru n’imibereho bwite ribafitiye ndetse n’inshingano z’abagenzuzi n’abatunganya amakuru igihe batunganya amakuru bwite. 

Abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitunganya amakuru bwite y’abantu mu Rwanda bagomba kwiyandikisha mu Biro bishinzwe kurinda amakuru n’imibereho bwite mbere y’itariki ya 15 Ukwakira 2023.

Ku bindi bisobanuro kubijyanye no kubahiriza itegeko cyangwa kwiyandikisha, wasura urubuga rw’Ibiro bishinzwe kurinda amakuru kuri : www.dpo.gov.rw.