Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Ibiro bishinzwe kurinda amakuru (DPO), byateganije icyumweru cyo kurinda amakuru bwite n’imihereho bwite mu rwego rw’igihugu kuva kuwa 27-31 Mutarama 2025, hifashishijwe ubukangurambaga bwibanda kugukangurira abantu akamaro ko kurinda amakuru bwite muri iyi si ya none y’ikoranabuhanga. 

Insanganyamatsiko y’icyo cyumweru iragira iti: “Guharanira kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite muri iyi si y’ikoranabuhanga”, hashimangirwa ko abantu ku giti cyabo n’ibigo bakeneye gushyira imbere kurinda amakuru bwite. 

Umunsi wahariwe kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite nyirizina, wizihizwa ku rwego rw’isi kuwa 28 Mutarama nk’umunsi wahariwe ubukangurambaga ku mumaro wo kurinda amakuru bwite no kubahiriza imibereho bwite. 

Kuki ari ngombwa kurinda amakuru bwite?

Uyu munsi, amakuru bwite afitiye umumaro umubare munini w’ibigo by’ubucuruzi binyuze mu mafishi yuzuzwa n’abakiriya, mesaji zamamaza zikoresha, n’amakuru yose abitswe ku ikoranabuhanga bitewe byose n’uburyo amakuru atunganywa. Gushimangira kurinda amakuru y’ibanga birinda ubusugire bwawe, bigateza kwizerana mu mikoranire ya sisitemu, kandi bigashyigikira uburenganzira bw’ibanze ku makuru bwite n’imibereho bwite by’abantu muri iyi si ishingiye ku makuru mu ikoranabuhanga. 

Kuki kurinda amakuru ari ngombwa ku baturage b’u Rwanda?

Mu gihe iterambere mu ikoranabuhanga ryihuta mu Rwanda, hamwe n’ubwiyongere bw’ikoreshwa rya serivisi za murandasi, imbuga nkoranyambaga, n’izindi mbuga nk’iz’ubucuruzi bw’iyakure e-commerce, e government, ubuvuzi bukoresheje intereneti (telemedicine) n’ibindi, ni ingenzi kwizeza abantu ko uburenganzira bwabo buzubahirizwa.

Ku baturage, ibi bivuze kumva neza uburenganzira bwabo nka ba nyirubwite nkuko bigenwa n’itegeko rijyanye no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite ryashyizweho mu Ukwakira 2021. Ku bigo, hakubiyemo gufata ingamba zihamye ku bijyanye no kubahiriza amategeko no gushyiraho uburyo bwihariye bwo kurinda amakuru bwite. 

Ni gute wagira uruhare mu bukangurambaga mu cyumweru cyahariwe amakuru bwite? 

Icyumweru cyahariwe kurinda amakuru bwite kizibanda ku bikorwa bitandukanye n’ubukangurambaga ku banyarwanda mu gihugu cyose bigizwe: 

Ubutumwa bwigisha: Inama n’amabwiriza ajyanye no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite bizasangizwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bindi bitangazamakuru bisanzwe. 

Ibikorwa: Ibiganiro na gahunda z’ubukangurambaga zigamije kuganira ku bibazo bigaragara mu kurinda amakuru bwite. 

Tanga umusanzu wawe: Abaturage barasabwa gukoresha hashtag #PrivacyWeekRw2025 bakurikira ibiganiro kandi banasangiza ibitekerezo byabo. 

Fatanya n’abandi, ube umuvugizi mu bijyanye no kurinda amakuru bwite witabira ubukangurambaga unyuze ku mbuga zikurikira: 

Website: www.dpo.gov.rw 

X (formerly Twitter): @DPORwanda

LinkedIn: Data Protection and Privacy Office

Instagram: @DPORwanda

Facebook: Data Protection Office – Rwanda

Ku bindi bisobanuro wahamagara: 9080