Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Kuki ngomba kwiyandikisha?

Nkuko bigenwa mu itegeko ry’u Rwanda rijyanye no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite No 058/2021 ryo ku ya 13/10/2021, ibigo n’abantu bose batunganya amakuru bwite y’abantu baba mu Rwanda barasabwa kwiyandikisha mu kigo gishinzwe kugenzura (NCSA) nk'abashinzwe kugenzura amakuru cyangwa abatunganya amakuru.

Ni iki gitandukanya abagenzuzi b’amakuru n’abatunganya amakuru?

Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite, rivuga ko abo bombi batandukanira mu nshingano zabo. Umugenzuzi w’amakuru: “ni umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icyigenga, ibigo bifite ubuzimagatozi habaho cyangwa hatabaho ubufatanye, bitunganya amakuru bwite kandi bikagena uburyo bwo kuyatunganya.”

Mu gihe Utunganya amakuru nkuko bisobanurwa n'itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite, “ari umuntu umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icyigenga, ibigo bifite ubuzimagatozi, bemerewe gutunganya amakuru bwite mu izina ry'umugenzuzi w'amakuru.”

Ni gute namenya inshingano zanjye?

Niba wifuza kumenya imwe murizo nshingano zombi izikureba cyangwa izireba ikigo cyawe, suzuma bimwe mu bimenyetso byerekanwe hepfo umenye niba uri umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru.

Uri umugenzuzi w’amakuru niba:

• uhitamo gukusanya cyangwa gutunganya amakuru bwite

• Uhitamo impamvu y’itunganywa ry’amakuru

• Uhitamo amakuru bwite agomba gukusanywa

• Uhitamo cyangwa ukagena abantu ikusanywa ry’amakuru rikorerwaho

 

Uri utunganya amakuru niba:

• Ukurikiza amabwiriza yatanzwe n’umugenzuzi w’amakuru cyangwa urwego rugenzura ibijyanye no gutunganya amakuru bwite.

• Wahawe amakuru yihariye n'umukiriya cyangwa undi muntu wa gatatu, cyangwa se niba ubwirwa amakuru yo gukusanya

• Ntuhitamo gukusanya amakuru bwite ku bantu

• Ntuhitamo amakuru bwite agomba gukusanywa ku bantu

Ni ngombwa kumenya ko mu gihe ikigo ubwacyo kigena uburyo bwo gutunganya amakuru kikanaba aricyo kiyatunganya ubwacyo icyo gihe icyo kigo cyiba ari no gutunganya amakuru ubwayo, iki kigo kiba ari Umugenzuzi w’amakuru kandi n’utunganya amakuru, byombi.

Umuntu ku giti cye, urwego rwa leta cyangwa abikorera ku giti cyabo cyangwa ibigo bifite ubuzimagatozi, bishobora kuba umugenzuzi w’amakuru n’utunganya amakuru bwite mu gihe bikora izo nshingano zombi.

You are a data controller if:

  • You decided to collect or process the personal data
  • You decided the purpose of outcome of the data processing
  • You decided what personal data should be collected
  • You decided which individuals to collect personal data about

     

You are a data processor if:

  • You are following instructions from a data controller or the supervisory authority regarding the processing of personal data
  • You were given the personal data by a customer or similar third party, or told what data to collect
  • You do not decide to collect personal data from individuals
  • You do not decide what personal data should be collected from individuals

It is important to note that in situations where an institution both determines the means of processing and processes the data itself, this entity becomes both a data controller and data processor.

Any natural person, public or private corporate body or legal entity, can be both a controller and processor of personal data when they are carrying out the activities of both roles.