Mu bihe by’iminsi mikuru ni igihe cy’ibyishimo, aho imiryango ihura, hakabaho guhaha byinshi, ariko iki gihe kizana n’ibyago byinshi. Abatekamutwe bafatiranya abantu muri ibyo bikorwa bya hutihuti, bakabashukisha amaporomosiyo y’ibinyoma ndetse no kubiba amakuru. Mbere yo kugura ikintu, buri gihe genzura aho kiva kandi ko imbuga uguraho zizewe. Kwitonda gato bishobora kukurinda umuhangayiko n’igihombo cy’amafaranga.
Kwizihiza ibirori kuri interineti byabaye rusange, ariko ni ngombwa kumenya ibyo usangiza abantu kuri yo. Ushobora gushyiraho amafoto y’impano n’ibindi bihe by’ibyishimo, ariko wirinde gusangiza abanda amakuru bwite yawe nk’inyemezabwishyu, aderesi, cyangwa amakuru bwite y’ibanga yawe. Gusangiza abantu amakuru menshi yawe bishobora kuguteza ibibazo byo kwibwa imyirondoro. Ibigo bitandukanye na byo bifite inshingano yo kubaha ubuzima bwite bw’ababigana no gukoresha amakuru mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ryo ritaruhuka mu minsi mikuru.
Uko abatekamutwe bataruhuka, nawe wirangara. Hora uri maso, urinde amakuru yawe, uzirikana ko ibyo usangiza abandi kuri interineti bidakwiye gutuma wirengagiza ibyago byakuzanira igihe ubikoze nabi. Ubuzima bwite bwawe ni ubw’agaciro, kuburinda mu gihe wizihiza iminsi mikuru ni yo mpano nziza kurusha izindi ushobora kwiha, ukanayiha n’abawe.