Kuva kuwa 1 Ukwakira kugeza ku wa 17 Ukwakira 2023, NCSA irimo iratanga ubukangurambaga ku rwego rw’ igihugu hifashishijwe insanganyamatsiko igira iti : “ Tekana Online: Urinde amakuru bwite n’imibereho yawe bwite!’
Ubukangurambaga buziye igihe, dore ko itegeko rijyanye no kurinda amakuru bwite n’ imibereho bwite rigejeje igihe cyo gushyirwa mu bikorwa kuko igihe cy’inzibacyuho y’ imyaka ibiri ryahawe kizarangira ku wa 15 Ukwakira 2023.
Ni muri urwo rwego rero mu bukangurambaga bwa Tekana Online, hazibandwa kwigisha abaturage uburenganzira bwabo ku makuru nka ba Nyirubwite/ nyiri amakuru, no gukangurira abagenzuzi n’abatunganya amakuru kubahiriza inshingano zabo kugirango barinde amakuru y’ ababagana n’imibereho yabo bwite.
Ubukangurambaga buzagera mu gihugu hose bunyujijwe mu bitangazamakuru bisanzwe, inama, ubukangurambaga bukorewe mu muhanda, ibikorwa byo ku ikoranabuhanga, hazanifashishwa kandi imbuga nkoranyambaga.
Ubutumwa bw’ingenzi buzatangwa:
Tekana Online: Rinda makuru bwite n imibereho bwite!
Menya uburenganzira ufite ku makuru yawe nka nyirubwite
Menya inshingano zawe nk’umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru
Rwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Rinda abana ku ikoranabuhanga