Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

Nkuko biteganywa n’itegeko ry’u Rwanda rijyanye no kurinda amakuru n’imibereho bwite, buri muturage afite uburenganzira bwo kugenzura amakuru ye bwite. Ba nyirubwite cyangwa ba nyiri amakuru bafite uburenganzira busesuye bwo guhitamo uburyo cyangwa impamvu amakuru yabo atunganywa cyangwa se akoreshwa.

Igihe usabwe gutanga amakuru yawe bwite, umugenzuzi w’amakuru ugusaba amakuru agomba kukumenyesha: 

  • Umwirondoro we n’aho abarizwa

  • Impamvu y’ikusanywa ry’amakuru bwite n’abo ayo makuru ari bugereho 

  • Niba nyirubwite afite uburenganzira bwo gutanga amakuru bwite ku bushake cyangwa se abitegetswe;

  • ko afite uburenganzira bwo kwisubiraho igihe icyo ari cyo cyose kandi bikaba bidakuraho ko itunganywa ry’amakuru bwite riba rikurikije amategeko hashingiwe ku kuba yari yarabanje kubyemera mbere yo kwisubiraho; 

  • ko afite uburenganzira bwo gusaba umugenzuzi w’amakuru kubona amakuru bwite no kuyakosora, kubuza gutunganya cyangwa guhanagura amakuru bwite yerekeye nyiri ubwite cyangwa gutambamira itunganywa ryayo 

  • ko hari uburyo bwo gufata icyemezo bwikoresha, harimo gukora ishusho y’amakuru n’amakuru yerekeye inyurabwenge yifashishijwe ndetse n’akamaro n’ingaruka ziteganyijwe zizakurikira itunganywa ry’amakuru bwite zizaba kuri nyiri ubwite; 

  • igihe amakuru bwite azamara abitswe

  • ko afite uburenganzira bwo kujuririra urwego rugenzura 

  • igihe bibaye ngombwa, ashobora kohereza amakuru bwite hanze y’u Rwanda kandi akamwizeza umutekano wayo

  • andi makuru akenewe yatuma gutunganya amakuru bwite ye bikorwa mu buryo butabogamye, hitawe ku bihe byihariye amakuru yakusanyijwemo.

Hifashishijwe ingingo ya 42 hakurikijwe Itegeko Nº 058/2021 ryo kuwa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite : “Amakuru atangwa mu gihe cyo gukusanya amakuru bwite”.

Ku bindi bisobanuro, hamagara Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite ukoresheje numero itishyurwa 9080, cyangwa wandike ukoresheje imeri kuri dpp@dpo.gov.rw